AmakuruImikino

USA: LiBron James ashobora gutungurana agahangana na Trump mu matora

LiBron James , ukina umukino w’intoki wa Basketball  ukunze kugaragaza ko atemera bikomeye ubuyobozi bwa Donald Trump , yavuze ko atifuza kubona Donald Trump atsinda amatora ngo yongere ayobore Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro na CNN , uyu mukinnyi yavuze ko bishobotse yahangana na Donald Trump mu matora ya Perezida wa Amerika azaba mu mwaka 2020, LiBron James  aherutse gufungura ishuri ry’abana  ‘I Promise School’ riri mu mujyi avukamo wa Akron muri Leta ya Ohio ho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Libron James w’imyaka 33 aherutse gutangaza  ko perezida wa Amerika, Donald Trump ari kwifashisha siporo kugira ngo acemo igihugu ibice ndetse avuga ko kuva uyu mugabo yatorwa irondaruhu ryiyongereye.  Uyu mukinnyi akomeza avuga ko  irondaruhu rikomeje kwiyongera muri USA kubera ibikorwa bya perezida Trump ndetse n’amagambo ye aba yuzuyemo ivangura rishingiye ku ruhu.

Uyu mukinnyi wambara nimero 23 , umwaka wa 2020 ushobora gusiga yinjiye muri Politike nkuko benshi bakomeje kubitangaza. LiBron James  aherutse gusinya amasezerano n’ ikipe ya L A Lakers nyuma y’imyaka ine yari amaze akinira Cleveland Cavaliers.

Iyo uvuze izina LiBron James cyangwa se King James muri Amerika abantu bose bahita bamumenya kubera ko uyu musore yagaragaje ubuhanga mu mukino wa Basketball uri mu zikunzwe cyane muri iki gihugu.

James yavuze ko siporo aricyo kintu cyatumye yegerana n’abazungu ndetse imufasha kwishimana nabo kuva akiri umwana kugeza ubu afite imyaka 33 aho avuga ko umubano we n’abazungu wamushimishije cyane.
James aherutse kwerekeza mu ikipe ya Los Angeles Lakers , nyuma y’imyaka ine yari amaze muri Cleverland Cavaliers

Twitter
WhatsApp
FbMessenger