AmakuruImyidagaduro

Urutonde rw’ibyamamare 10 byinjiza agafaranga gatubutse binyuze kuri Instagram

Ibyamamare icumi byinjiza amafaranga menshi binyuze ku rubuga rwa Instagram , Gusa ababahanzi cyangwa ibibyamamare byinjiza aya mafaranga binyuze ku masosiyete cg Kampani ziza zibagana ngo bazikorere ubutumwa bw’amamaza (Post) kuri Instagram.

Uru rutonde ruyobowe na Kylie Jenner w’injiza miliyoni y’amadorali kuri Instagram , Kuri uru rutonde icumi ba mbere  hazamo Abahanzi nka Selena Gomez, Beyonce na Justin Bieber. Abakinnyi  b’umupira w’amaguru  harimo Cristiano Ronaldo, Neymar na  Lionel Messi.

Mike Bandar, Umuyobozi wa Hopper HQ avuga ko ibi byatangiye kugira ingaruka ku bitangazamakuru Televiziyo , amaradiyo, ibinyamakuru byandika n’ibindi bibura isoko ry’ibigo biza kwamamaza kuko bisigaye biyoboka isoko ryo gucuruza ku mbuga nkoranyambaga bakoresheje ibi byamamare.

1. Kylie Jenner:  ufite abamukurikira  barenga Miliyoni 111 yinjiza Miliyoni imwe y’amadorali $1M (£760,000)  kuri buri Post akoze .

2. Selena Gomez: ufite abamukurikira  barenga Miliyoni 139  yinjiza amadorali ibihumbi magana inani, ($800,000) kuri buri butumwa (post) akoze cg ashyizeho

3. Cristiano Ronaldo: ufite abamukurikira  barenga Miliyoni 137, yinjiza amadorali ibihumbi magana arindwi ($750,000), kuri buri butumwa (Post)  ashyizeho.

4. Kim Kardashian West:  ufite abamukurikira  barenga Miliyoni  114 , yinjiza amadorali ibihumbi magana$720,000 kuri buri butumwa (post) akoze cg ashyizeho

5. Beyonce Knowles:  ufite abamukurikira  barenga Miliyoni 116 , yinjiza amadorali ibihumbi magana $700,000 kuri buri butumwa (post) akoze cg ashyizeho

6. Dwayne Johnson: ufite abamukurikira  barenga Miliyoni 111, yinjiza amadorali ibihumbi magana$650,000 kuri buri butumwa (post) akoze cg ashyizeho

7. Justin Bieber: ufite abamukurikira  bangana na Miliyoni 101, yinjiza amadorali ibihumbi magana $630,000 kuri buri butumwa (post) akoze cg ashyizeho

8. Neymar da Silva Santos Junior: ufite abamukurikira  bangana na Miliyoni 100, yinjiza amadorali ibihumbi magana $600,000 kuri buri butumwa (post) akoze cg ashyizeho

9. Lionel Messi: ufite abamukurikira  barenga Miliyoni 97 , yinjiza amadorali ibihumbi magana $500,000 kuri buri butumwa (post) akoze cg ashyizeho

10. Kendall Jenner: ufite abamukurikira  basaga na Miliyoni 93 , yinjiza amadorali ibihumbi magana ($500,000) kuri buri butumwa (post) akoze cg ashyizeho

Mu bwongereza  David Beckham niwe uyoboye uyu rutonde 

1. David Beckham: ufite abamukurikira  basaga Miliyoni 49 ,yinjiza amadorali ibihumbi magana ($300,000)kuri buri butumwa (post) akoze cg ashyizeho

2. Gareth Bale: ufite abamukurikira  basaga Miliyoni 35 , yinjiza amadorali ibihumbi magana $185,000 kuri buri butumwa (post) akoze cg ashyizeho

3. Zoe Sugg: ufite abamukurikira  basaga Miliyoni  10 , yinjiza amadorali ibihumbi magana$16,000 kuri buri butumwa (post) akoze cg ashyizeho

4. Rosie Huntington-Whiteley: ufite abamukurikira  basaga Miliyoni 8 , yinjiza amadorali ibihumbi magana $11,500 kuri buri butumwa (post) akoze cg ashyizeho.

5. Jamie Oliver: ufite abamukurikira  basaga Miliyoni  6 , yinjiza amadorali ibihumbi magana $8,000 kuri buri butumwa (post) akoze cg ashyizeho

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger