AmakuruAmakuru ashushye

Urutonde rw’abanyeshuri 10 batsinze neza kurusha abandi mu bizamini bya Leta

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye igaragaza ko abize mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro n’Inderabarezi bitwaye neza ugereranyije n’abize mu bijyanye n’ubumenyi rusange.

Amanota yatangajwe arimo ay’abanyeshuri basoje Umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye (S6), uwa Gatatu w’amashuri nderabarezi (TTC) n’icyiciro cya gatanu cy’amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (L5).

Mu cyiciro cy’ubumenyirusange, nk’uko byashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamaliya, hiyandikishije abakandida 47,638.

Gusa abakoze ibizamini ni 47,399, muri abo biyandikishije abatsinze ni 40,435 bingana na 85,3%, bisobanuye ko 14,7% batabonye amanota fatizo.

Abo mu cyiciro cy’amashuri nderabarezi, hiyandikishije abakandida 2,988 kandi bose barakoze, hatsinda 2980, bihwanye na 99,9%.

Naho mu cyiciro cy’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hiyandikishije abakandida 22,686 hakora 22,523, hatsinda 21,768 bihwanye na 95,7%, mu gihe abagera kuri 4,3% batagejeje ku manota fatizo.

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko muri rusange abanyeshuri bitwaye neza nubwo hari aho igipimo cy’imitsindire cyagabanutse.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu Mashuri (NESA), Dr Bahati Bernard, yasobanuye ko inota fatizo rigenwa hagendewe ku buryo abana batsinze mu masomo atandukanye.

Yagize ati “Uwatsinze ibizamini bya Leta ni uba ufite hagati y’amanota icyenda na 73 bakoreraho. Abo ni abiga amashuri y’Uburezi Rusange n’Imyuga n’Ubumenyingiro.’’

“Abiga mu mashuri ategura abajya kuba abarimu bakorera ku ijana, hafatiwe kuri 40%, abatsinze na bo bazabona impamyabumenyi zabo.’’

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko abanyeshuri batabonye inota fatizo bafite uburenganzira bwo kuzakora ikizamini cya Leta nk’abakandida bigenga.

Urutonde rw’abanyeshuri 10 batsinze neza mu mashuri y’ubumenyi rusange

1.Mugisha Abdoul-Karim (Riviera High School)

2.Umuhuza Gatete Kellia (Gahora Girls Academy of Science and Technology

3.Uwonakunze Anaise Marie(Gahora Girls Academy of Science and Technology)

4.Gatwaza Kubwimana Jean Yves (Ecole des Sciences Byimana:Computer Sciences)

5.Iraguha valens (Collège Saint André)

6.Ngoga Uwizeye Josaphat (Ecole des Sciences de Byimana)

7.Byishimo Benoït( Ecole des Sciences Nyanza)

8.Iragena Eric (Ecole des Sciences Nyamirama)

9. Muhawenimana (Collège Saint André)

10.Ishimwe Iragira Joseph( Ecole des Science de Gisenyi)

Abatsinze neza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro

1. Migisha Dieumerci ( Saint Kizito Save)

2.Twizeyimana Jean Claude (GS. BTR Rwamiko)

3.Ishimwe Shalom (Nyanza TVET School)

4.Birasa Edson (Saint Kizito Save)

5.Niyomurinzi Daniel (SEG Karama)

6.Ntakirutimana Donat (GS. BTR Rwamiko)

7.Ishimwe Gilbert (Cyondo TVET School)

8.Bagiramenshi (College Saint Joseph Kansi)

9.Asiimwe Patrick(Saint Kizito Save)

10.Mugisha Sam(IPRC Kigali)

Mu 2020, igipimo cy’imitsindire mu bumenyi rusange cyari 89.5% mu gihe uyu mwaka cyabaye 85.3%.

Mu mashuri y’Inderabarezi (TTC), igipimo cy’imitsindire cyarazamutse kuko urebye mu mitsindire mu 2019 cyari kuri 98.2%, ubu cyabaye 99.9%.

Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro byari 91.2% mu 2020, ubu igipimo cy’imitsindire ni 95.7%.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger