AmakuruImyidagaduro

Urukundo rwa Knowless na Clement rukomeje kugaragar mu isura nshya

Urukundo rw’umuhanzikazi Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement rukomeje kugaragara nk’aho rukiri rushya nyuma y’iminsi mike berekeje ku mugabane w’uburayi mu katuhuko.

Mu minsi ishize Clement yagaragaje ifoto y’ukuntu barikuryoshya mu gihugu cya Portugal bagaragaza ko hari umunyenga w’urukundo rukomeye urikugenda urushaho kuba mwiza umunsi ku munsi.

Aba bombi bari mu bakunzwe mu Rwanda, berekeje kuri uyu mugabane aho bagiye muri gahunda y’ibiruhuko no kwitabira igitaramo.

Ni nyuma y’ifoto producer Clement yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram arikumwe n’umugore we Butera Knowless, ubu bkaba bongeye kugaragaza indi y’ibyishimo byabo.

Iyi foto ikimara kujya ahagaragara abakunzi babo bayisamiye hejuru mubbutumwa bwiza bugaragaza urwo bakunda uyu muryango haba mu bikorwa byabo bya buri munsi ndetse n’urukundo rwabo muri rusange.

Abenshi muri bo bagaragaje ko bishimiye kubona aba bombi barikumwe mu gihuhu cya Portugal bakomeza babifuriza kugubwa neza no kuzasoza mu mahoro akatuhuko bagiyemo no kurushaho kubasangiza amafoto menshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger