ImyidagaduroUrukundo

Urukundo rwa Dimond Platnumz na Tanasha Donna rwongeye kumeramo amatovu

Nyuma y’iminsi mike umuhanzi Diamond Platnumz na Tanasha Dkna Oketch bagaragaje ko bashobora kuba bongeye kuzahura umubano hagati yabo, urukudo rwabo rwogeye kubyara amahari.

Tanasha Donna na Diamond, kuri ubu bameze nk’aho bongeye gushwana ni nyuma y’uko uyu mugore yongeye kutamukurikira(unfollow) ku mbuga nkoranyambaga yaba kuri konti ye bwite n’iy’umwana we ndetse anasiba amafoto yose bahuriyeho.

Muri 2020 nibwo urukundo rw’aba bombi rwashyizweho akadomo bitewe n’umujinya yari afite ashinja uyu mugabo gukinisha umutima w’abakobwa aho aba agamije kuryamana na bo, yahise areka kumukurikira kuri Instagram.

Nyuma aba bombi baje gusa n’abiyunze kugeza aho mu ntangiriro z’uyu mwaka aho Tanasha yamushyiriye umwana ngo amusure ndetse nabumvikana uko bazajya bamurera. Aha yari yarongeye kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Ibintu kuri ubu bisa nk’aho bitameze neza kuko uyu mugore yongeye kureka kumukurikira(unfollow) kuri Instagram.

Si ibyo gusa kuko yabonye nabyo bidahagije ajya no kuri konti y’umuhungu wabo, Naseeb Jr naho akora Unfollow ndetse anasiba amafoto yose yo uyu mwana yari kumwe na se.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger