AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaUrukundo

Urukundo rutumye igikomangomakazi cy’Ubuyapani gitakaza umwanya w’Ibwami

Igikomangomakazi cy’Ubuyapani Mako Naishinnō cyemeye gukora ubukwe gihita gitakaza umwanya w’Ibwami kubera urukundo cyakunze umusore usanzwe wo muri rubanda rugufi witwa Kei Komuro.

Ubundi mu mategeko y’Ubuyapani, umuntu w’igitsina-gore wo mu muryango wa cyami atakaza umwanya we iyo ashakanye n’umuntu wo muri “rubanda”, nubwo ku b’igitsina-gabo atari uko bimeze.

Kuri ubu igikomangomakazi Mako Naishinnō cy’Ubuyapani cyashyingiwe n’umukunzi wacyo Kei Komuro bivuze ko cyahise gitakaza umwanya mu bwami.

Muri iyi mihango Igikomangomakazi Mako nticyanakorewe imigenzo isanzwe y’ubukwe bwa cyami kandi cyanze gufata miliyoni 150 z’ama- yen (asaga miliyari 1.3 Frw) ahabwa umukobwa w’ibwami ushatse akava muri uwo muryango.

Ibi byatumye Mako Naishinnō aba umukobwa wa mbere wo muri uyu muryango udahawe ibyo byombi.

Nyuma yo gushyingirwa biteganyijwe aba bombi ko bajya kuba muri Amerika – aho Komuro akora nk’umunyamategeko.

Ibi byatumye bamwe babagereranya na Meghan Markle na Prince Harry bo mu Bwongereza, bituma bahabwa agahimbano ka “Harry na Meghan b’Ubuyapani”.

Kimwe na Meghan Markle, Komuro yarakurikiranwe cyane kuva aho we n’igikomangoma Mako batangaza ko bakundana.

Vuba aha ubwo Mako Naishinnō yari agarutse mu Buyapani gukora ubukwe, yaneguwe cyane kuba yarateretse umusatsi akawufungira inyuma ibi nabyo ntibyakiriwe neza.

Mbere yo kuva mu rugo yunamiye kenshi ababyeyi be – igikomangoma Fumihito n’umugore we igikomangoma Kiko – anahobera murumuna we, nk’uko ikinyamakuru cyo m’Ubuyapani Kyodo kibivuga.

Igikomangomakazi Mako na Komuro biteganyijwe ko uyu munsi baza guha ikiganiro abanyamakuru aho bavuga ijambo rigufi, bakanasubiza mu buryo bw’inyandiko ibibazo bitanu byamaze gutangwa mbere.

Mu myaka ishize, aba bombi bakurikiranywe cyane n’itangazamakuru, bituma Mako arwara indwara izwi nka post-traumatic stress disorder, nk’uko IHA yabitangaje mbere.

Urukundo rw’Igikomangomakazi Mako Naishinnō n’uyu musore wo muri rubanda ntabwo rwavuzweho rumwe mu Buyapani.

Kuri ubu Igikomangomakazi  cy’Ubuyapani Mako Naishinnō cyakoze Ubukwe n’umusore wo muri rubanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger