AmakuruImyidagaduroUrukundo

Urukundo ni rwose mu rugo kwa Clarisse Karasira n’umugabo we (+AMAFOTO)

Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we baherutse gukorana indirimbo bose baririmbyemo, benshi banyuzwe no kubona uyu mugabi we Ifashabayo Sylvain Dejoie ari kuririmba, kuri ubu abantu batandukanye bakurikira imbuga nkoranyambaga z’uyu muhanzikazi bari gusangizwa amafoto atandukanye y’uyu muryango mushya.

Ku mbuga nkoranyambaga za CLarisse Karasira hariho amafoto menshi ye ari kumwe n’umugabo we aherekejwe n’amagambo yuje imitoma cyane ndetse no gutaka ubwiza umugabo we n’ibihe bombi barimo.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Clarisse Karasira yashyizeho amafoto ari kumwe n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie bigaragara ko bishimiye urugo ndetse bakomeje kuryoherwa n’urukundo rwabo. Aya mafoto ya Clarisse Karasira n’umugabo we, umwe aba yambaye imyambaro y’umugore w’Umunyafurika y’igitenge n’ishati yacyo mu gihe umugabo yambaye ipantalo nziza n’ishati yanigirije na Cravatte.

Uyu muhanzikazi uherutse gukora indirimbo yise “Nimukongeze” yashimiye uyu mugabo we ukomeje kumuha umunyenga w’urukundo aho yifashishije amagambo y’indirimbo ya Sebanani “Zuba ryanjye”mu kumutaka.

Mu butumwa uyu muhanzikazi yanyujije ku rukuta rwe rwa instagram yabwiye umugabo we ko yirukanye umwijima akazana umucyo mu mutima we ndetse ko inseko ye yifuza ko ikwiye guhora icyeye.

Yagize ati: “Wirukanye umwijima,umucyo watashye mu mutima wanjye! Uragahore uri Mutijima,inseko yawe iragahore icyeye!”

Uyu mugabo wa Karasira nawe yasubije ubu butumwa bw’umugore we, ati “Murakoze cyane Rukundo. Imana iguhe umugisha mwinshi mukunzi wanjye.”

Karasira na Ifashabayo Sylvain Dejoie bakoze ubukwe kuwa 01 Gicurasi uyu mwaka wa 2021 bwitabiriwe n’ibyamamare birimo Liza Kamikazi,Mariya Yohana n’abandi.

Uyu muhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, bashinze ikigega gifite intego yo kuzafasha urubyiruko ibihumbi 10 rwo mu miryango ikennye ariko b’abahanga babuze uburyo bwo kwiga, bakabafasha gukomeza amasomo.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we bakomeje kugaragaza umunezero bafite mu rugo rwabo nyuma yo gushyingiranwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger