AmakuruAmakuru ashushye

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye umugabo wakubise umugore we akamumena ijisho

Muri iki Cyumweru turi gusoza, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye umugabo wakubise umugore we akamumena ijisho igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya Miliyoni 2 Frw.

Umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, wasomwe tariki 30 Nzeri 2021 aho rwahamije uriya mugabo ibyaha birimo icyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe ndetse n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake uwo bashyingiranywe, biteganywa kandi bigahanishwa ingingo za 147 & 121 al.2 z’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ibyaha byahamijwe uriya mugabo byakorewe iwe mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Kibyimba, Umurenge wa Kabacuzi, Akarere ka Muhanga.

Yashinjwaga kuba yarakubise umugore we akamumena ijisho, akaba kandi yari asanzwe amuhoza ku nkeke kuko yari yaranabifungiwe, akatirwa umwaka umwe muri Gereza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger