AmakuruAmakuru ashushye

Urukiko rwanzuye ko Dr Kayumba Christopher afungwa by’amagateganyo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri urukiko rw’ibanze rwa Kicukiko rwategetse ko Dr Kayumba Christopher afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge kubera impamvu zikomeye zituma akuriranwaho ibyaha birimo gusambanya abantu babiri ku gahato.

Dr Kayumba Christopher w’imyaka 50 icyaha akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Urukiko rwavuze ko ikirego cy’uwahoze ari umukozi wa Dr Kayumba Christopher gifite ishingiro ko ari na yo mpamvu ikomeye agomba gukomeza gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha afunze.

Urukiko rwavuze ko abantu bose babajijwe batanga ubuhamya bw’uko Dr Kayumba Chrstopher yasambanyije, rwemeza  ko ubuhamya bwabo bufite ishingiro kandi konta mpamvu bafite yo kubeshyera Dr Kayumba icyaha nk’iki gikomeye.

Umucamanza yanavuze ko kuba Dr Kayumba Christopher mu mwirondoro we harimo ko akora umwuga w’itangazamakuru akaba anafite ikinyamakuru cye Umucamanza yavuze ko mugihe yaba arekuwe yasibanganya ibimenyetso akoresheje ikinyamakuru cye.

Umucamanza yakomeje avuga ko Dr Kayumba Christopher icyaha akurikiranyweho cy’ubusambanyi mu gihe yaba aburanye urukiko rukamuhamya icyaha cy’ubasambanyi yahanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri bityo ko ariyo mpamvu agomba gufungirwa muri Gereza mugihe ubushinjacyaha bugikora iperereza kuri Dr Kayumba Christopher.

Umucamamanza yavuze ko Dr Kayumba Christopher n’umwunganira mu mategeko bafite iminsi itanu yo kujuririra icyemezo cy’urukiko mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Dr Kayumba Christopher asanzwe yunganirwa mu mategeko na Me Ntirenganya Jean Bosco. Kayumba aburana ahakana icyaha akavuga ko afunzwe azira impamvu za Politike agasaba urukiko kumurekura kuko atari umuntu wasambanya Umukozi wo murugo agasaba urukiko ko mu bushishozi bwarwo rwamurekura agakurikiraya ari hanze.

Ku wa Kabiri, tariki ya 28 Nzeri 2021, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha Dr Kayumba Christopher ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger