AmakuruAmakuru ashushye

Urukiko rwanzuye ko 25 bakurikiranweho gukorana na RNC bafungwa by’agateganyo

Urukik rwa gisirikare rw’i Nyamirambo rwanzuye ko abantu 25 bakurikiranweho gukorana n’imitwe y’inyeshyamba irimo n’uwa RNC bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe hagikomeje iperereza ku byaha baregwa.

Aba bantu barimo Abarundi, Abanyarwanda ndetse n’Abanya-Uganda; bose bafatiwe muri Repubulika iharanira Demkarasi ya Congo bafashwe n’ingabo z’iki gihugu. Mu mashyamba y’iki gihugu ni ho bahererwaga imyitozo, intego nyamukuru ari ukugaba ibitero ku Rwanda.

Bakurikiranweho ibyaha bine, bine birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Abenshi muri bo bemereye urukiko ko basezeranyijwe ibidashoboka na RNC yari umukoresha wabo, ibifashijwemo n’ibihugu by’u Burundi na Uganda.

Kuri uyu wa mbere ni bwo hari hategerejwe Isomwa ry’umwanzuro ku ifungwa n’ifungwa ry’agateganyo, abaregwa bose bakaba bari bahari.

Urukiko rwasanze nta n’umwe muri bo wemerewe kuburana afunguwe, bijyanye n’uburemere bw’ibyaha bakurikiranweho. Urukiko kandi rwagaragaje impungenge z’uko bashobora gutoroka mu gihe baba barekuwe.

Umucamanza kandi yavuze ko n’ubwo aba bagabo bemeye ibyaha bashinjwa bakavuga ko bashutse kugira ngo binjire mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, nta n’umwe muri bo wagerageje gucika imitwe y’inyeshyamba za RNC/P5 nyuma yo gusanga barangajwe nk’inyeshyamba kugeza bafashwe na FARDC.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger