AmakuruAmakuru ashushye

Urujijo ku modoka za Volkswagen bivugwa ko zizajya ziteranyirizwa mu Rwanda

Mu gihe hari abatekerezaga ko imodoko za Volkswagen zaba zatangiye gukorera mu Rwanda ibi byanyomojwe na Michaella Rugwizangoga uhagarariye Volkswagen mu Rwanda avuga ko zizamurikwa mu kwezi gutaha kwa Kamena uyu mwaka.

Mu ijoro ryakeye nibwo abantu baraye babonye izi modoka nshyashya (Passats) za Volkswagen zigendagenda mu mujyi wa Kigali bakeka ko zaba zatangiye gukora ariko ibi bikaba bitari ukuri nkuko byanyomojwe n’umuyobozi wa Volkswagen mu Rwanda abicishije ku rubuga rwa Twitter aho yasubizaga uwari amubajije ibijyanye n’izi modoka amusubiza agira ati ” Ziriya modoka (Passats) zazanywe m’ubufatanye Volkswagen ifitanye na Transform Africa Summit. Andi makuru muzayamenya n’izimurikwa ku mugaragaro mu mpera za Kamena uyu mwaka  ”

Imodoka nshyashya zabonywe n’abaturiye umugi wa Kigali zavaga ku kibuga cy’indege cya Kanombe zigana mu marembo ya Radisson Blu na Kigali Convention Centre  zari zitwaye abashyitsi n’abatumiwe mu nama ya  Transform Africa Summit 2018 ,izi modoka kandi biravugwa ko ari zimwe muzizifashishwa muri iyi nama yatangiye uyu munsi mu Rwanda ku wa 07 Gicurasi 2018 mu gihe byari byitezwe ko zizaba zagiye ku isoko muri Gicurasi 2018.

Imodoka za korereshejwe zari zandutseho “Vorkswargen Mobility Solutions Rwanda”  ndetse nandi magambo agaragaza ubufatanye Volkswagen ifitanye n’iyi nama. Gusa bamwe baribaza impamvu bahisemo gukoresha izi modoka kandi zitaramurikwa ku mugaragaro bigateza urujijo mu bantu.

Uruganda rw’Abadage rwa Volkswagen (VW) rukora imodoka ibisabwa ngo rutangire gukorera mu Rwanda byamaze kuboneka  ubu hakaba hasigaye kumurika ku mugaragaro imodoka bazaba bamaze guteranyiriza mu Rwanda ibintu byari bitegerejwe muri Gicurasi 2018.

Uru ruganda ruzaba ruri mu Rwanda rwitezweho kuzakenera  abakozi igihumbi bazaturuka mu Rwanda no  mu karere u Rwanda ruherereyemo , muguteranya izi modoka hakazaherwa ku modoka zo mu bwoko bwa VW Passat (ari nazo zagaragaye muri Kigali), Polo n’amajipe yo mu bwoko bwa Teramont.

Izi nizo zifashishijwe gutwara abashyitsi bitabiriye  inama ya Transform Africa Summit 2018

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger