AmakuruImyidagaduro

Urujijo ku mafoto ya Yvan Buravan akinisha inzoka akabihuza na Bibiliya

Ku mbuga nkoranyambaga abafana b’umuhanzi Yvan Buravan bari murujijo rukomeye nyuma yahoo uyu muhanzi agaragaje amafoto afashe inzoka nini mubiganza bye.

Ni  ifoto uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram aho agaragara mu byishimo afashe inzoka ayerekejeho amaso ayifashe impande zose ndetse nayo yagerageje kumwizingiraho.

Uyu muhanzi  munsi yiyo foto yayikurikije  amagambo aboneka muri Bibiliya muri Mariko 16:17-19 hagira hati: ’’17.

Dore kandi n’ibimenyetso bizaranga abazaba bemeye: mu izina ryanjye bazirukana roho mbi, bazavuga indimi nshya. 18. bazafata inzoka; nibagira kandi icyo banywa cyica, nta cyo kizabatwara; bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire.»

Nyuma y’ayo magambo yasoje ashimira Imana ku bwo kugera ku bivugwa muri Bibiliya. Ni ifoto imaze gukundwa n’abantu barenga ibihumbi 10 ndetse abarenga 200 bashyizeho ibitekerezo byabo,

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda akimara gushyiraho iyo foto benshi mu bamukurikira bacitse ururondogoro aho bamwe bagiye bamushinja ko yaba asigaye ajya mu mico y’ubupfumu.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe nyuma yaho byagaragaye nk’ibimwibasira abandi bakamushima ko yakoresheje ijambo ry’Imana afite Inzoka mu ntoki.

Uwitwa damour_neri yagize ati “Iyo ubaye umupfumu rwose reka kubeshyera Bibiliya.

Undi nawe utashimishijwe n’iyi foto yagize ati “ngoga_rw Eeeeh hasigaye kunywa uburozi tukareba ko urokokoka.”

Uwitwa bongodesign21 yasubije uwitwa @damour_neri agira ati “Imana ibwira Mose ngo uzakubite inkoni yawe hasi izaba inzoka nicyo kizemezako arimana yagutumye ,maze Mose arayibwira ati’ariko n’abapfumu barabikora.’

Uwitwa Ngoga yagize ati: ’’Eeeeh hasigaye kunywa uburozi tukareba ko urokoka.’’

Uwitwa Eddy Gad yagize ati “Yesu wee tabara tabar nonx utangiy plan zo gusohoza ibyahishuwe.”

 

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

 

Ifoto ya Yvan Buravan ateruye inzoka nini ikomeje kuvugisha abantu batari bacye

https://www.instagram.com/p/CSXE5FjtkeE/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger