AmakuruInkuru z'amahanga

Urujijo ku bashinwa 8 bacukuraga zahabu bashimutiwe muri RDC

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haribazwa byinshi ku gitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana ku birombe bicukurwamo zahabu n’ikigo Bayond Mining cy’Abashinwa, biherereye i Mukera muri teritwari ya Fizi.

Umusirikare umwe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe muri iki gitero naho Abashinwa umunani barashimutwa, mu gitero cyagabwe aho bacukuraga zahabu mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Umuyobozi w’imiryango itari iya Leta i Mukera, Christophe Bonanée, yabwiye ikinyamakuru ACTUALITE.CD ko ahagana saa tatu z’ijoro rishyira ku Cyumweru kuri ibyo birombe by’Abashinwa humvikanye amasasu menshi.

Ati “Abasirikare bahanganye nabo, kubw’ibyago umwe ahasiga ubuzima naho undi arakomereka cyane. Amaperereza arakomeje, twasanze abashinwa umunani bashimuswe n’abo bagizi ba nabi.”

Akomeza avuga ko “Umutwe wabigizemo uruhare ntabwo uramenyekana. Tubabajwe cyane n’ibikorwa nk’ibi bimaze kuba karande muri aka gace.”

Umuyobozi wa teritwari ya Fizi, Kawaya Aimé na we yemeje icyo gitero cyashimutiwemo abo bashinwa. Yavuze ko mu bashimuswe harimo n’abasirikare babiri.

Igikomeje guteza urujijo ni uko icyo gitero cyabayeho mu gihe hamaze iminsi hari amakimbirane hagati y’abaturage bo muri ako gace n’ikigo Bayond Mining na koperative y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro yo muri ako gace, COMIDI.

Abaturage babashinja kutubaha uburenganzira bw’abakozi, ndetse ko batigeze batanga ingurane ku mirima y’abaturage yangijwe n’ibikorwa byabo byo gucukura zahabu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger