AmakuruAmakuru ashushye

Urugo rwa Kim Kardashian na Kanye West (Ye) rwafashwe n’inkongi

Urugo rwa Kim Kardashian na Kanye West rwafashwe n’inkongi y’umuriro yari ikomotse ku nkongi yari yibasiye agace ka Kalabasas muri Califonia hitabazwa abashinzwe kuzimya umuriro bakoresheje kizimya mwoto.

Kim Kardashian yavuze ko iyi nkongi yafashe agace ka Kalibasas bigatuma ubuyobozi bukangurira abaturage bagatuye gufata utwangushe bakimuka ako gace kugira hatagira uhitanwa n’iyi nkongi.

Uyu mugore umaze kubaka izina rikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no hirya no hino ki Isi, yavuze ko ibi byabayeho aribwo akigera mu rugo akisanga asigaranye isaha imwe gusa yo kuba akirurimo kandi yamaze no kurokora ibintu byibanze biri mu nzu.

Iby’inkongi y’umuriro mu rugo rwabo byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki 8 Ugushyingo 2018, nyuma y’aho agace urugo rwabo rurimo ahitwa i Calabasas gafashwe n’inkongi y’umuriro, ubuyobozi bugasaba abahatuye bose kuba bahavuye.

Kim Kardashian abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yashimiye abakomeje kugira uruhare rukomeye mu kurwanya iyi nkongi y’umuriro anavuga ko kugeza ubu ibintu ari amahoro nta muntu n’umwe wahasize ubuzima.

Inkongi y’umuriro mu Mujyi wa Calabasas wo muri California yemejwe n’ubuyobozi bwawo, byatumye abantu bahakurwa no kugeza mu duce twa Hidden Hills na Agoura Hills dutuyemo benshi mu byamamare ntibaragarurwa mu ngo zabo.

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ibice bitandukanye birimo Newbury Park na Thousand Oaks nabyo byagaragayemo inkongi mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 7 Ugushyingo 2018.

Inkongi y’umuriro yibasiye agace ka Kalabasas
Twitter
WhatsApp
FbMessenger