AmakuruImyidagaduro

Urugendo rwa Social Mula rwamugejeje mu irushanwa rya Prix Decouvertes RFI 2019

Lambert Mugwaneza [Social Mula] umuhanzi nyarwanda uzwiho ijwi ry’ubuhanga n’inyikirizo zikundwa na benshi, kuri ubu ari mubahanzi 10 bo ku mugabane wa Afurika bahataniye igihembo cya Prix Decouvertes 2019 gitanwa na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI.

Social Mula yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2012, amaze guhatana mu marushanwa akomeye y’umuziki nka Primus Guma Guma Super Stars, yanashyizwe mu bahataniye ibihembo bya Salax Awards, yaririmbye mu bitaramo bikomeye mu Rwanda hose aserukana ishema n’isheja.

Mu minsi ishize nibwo hatangajwe abahanzi 10 bahataniye igihembo cya Prix Découvertes RFI 2019 hagaragaramo  Social Mula uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe. Iki gihembo giheruka guhira umunyarwanda Yvan Buravan.

Social Mula avuga ko kwitabira Prix Découvertes yabitewe n’imbaraga yabonanye Yvan Buravan wegukanye iki gihembo umwaka ushize, icyakora ngo si ibintu yari yaratekereje ahubwo yabibwiwe n’inshuti ye yamusabye kwiyandikisha akagerageza amahirwe.

Gusa ngo ibijyanye no kwiyandikisha no kuzuza ibisabwa yabifashijwemo na  Ben Kayiranga, nyuma ngo amakuru y’uko yatoranyijwe mu bahanzi 10 bzahatanira iki gihembo yabimenye mbere ho icyumweru kimwe mbere y’uko bitangazwa.

Social Mula avuga ko kugeza ubu ataraganira neza na Yvan Buravan uherutse kwegukana iri rushanwa ngo agire inama amugira cyane ko haba hari byinshi uyu muhanzi yanyuzemo muri iri rushanwa no mubitaramo yagiye  akora mubihugu bitandukanye.

Uyu muhanzi nawe ubwe avuga ko atazi igifaransa cyinshi ariko ngo impano ye yatuma abafaransa bamwumva bagakunda ibihangano bye.

Umuhanzi wegukanye iki gihembo ahabwa amayero ibihumbi icumi [€10,000] ndetse agafashwa gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye uyu muhanzi ategurirwa i Paris mu Bufaransa. Kuri Social Mula avuga ko icyamushimisha bikomeye ari ugukora ibitaramo bitegurirwa umuhanzi watsinze.

Social Mula w’imyaka 26 yavukiye ku Rwesero mu Karere ka Gicumbi ariko ubu atuye mu Mujyi wa Kigali, yakunzwe mu ndirimbo nka “Kundunduro” yamwaguriye igikundiro, “Agakufi”, “AbanyaKigali” n’izindi.

Ushaka guha amahirwe Social Mula kanda hano https://musique.rfi.fr/prix-decouvertes/vote

Twitter
WhatsApp
FbMessenger