AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ursetse kuba ariguha Rayon Sports umusaruro urigukambakamba Masudi Djuma ntarigucana uwaka n’abamwe mu bakinnyi bakomeye

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma ashobora kwirukanwa muri Rayon Sports bitewe n’umusaruro ugayitse ndetse no kuba atumvikana na bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba z’iyi kipe.

Uyu mutoza amaze kubona amanota 11 muri 21 amaze gukinira, uyu musaruro nkene ushobora gutuma yirukanwa iyi kipe igahita ishaka umusimbura we.

Uretse umusaruro mubi Masudi Djuma afite irindi kosa ashinjwa ni uko adacana uwaka n’abakinnyi barimo Manace Mbedi Mutatu, Nishimwe Blaise, Essomba Leandre Willy Onana na Youssef Rharb.

Umwuka mubi hagati ya Masudi Djuma na Youssef Rharb watangiye ku mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona ubwo Masudi yabanzaga hanze Youssef ku mukino batsinzemo Etoile de l’Est igitego 1-0, bikomeza ubwo yamubanzaga hanze ku mukino banganyijemo na Espoir FC ibitego 2-2.

Aba bagabo bombi bagiye bagaragaza kudahuza mu myitozo, gusa ku mukino Rayon Sports batsinzwemo na Kiyovu Sports ibitego 2-0 Youssef Rharb yari yahawe igitambaro cy’ubukapiteni mu rwego rwo kumwereka ko ari umukinnyi ngenderwaho.

Abakunzi hafi ya bose b’ikipe ya Rayon Sports bakomeje gutakambira ubuyobozi bw’iyi kipe ko bwakwereka umuryango umutoza Masudi Djuma.

Masudi Djuma ntari kumvikana n’abamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba muri Rayon Sports
Twitter
WhatsApp
FbMessenger