AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Uretse kuba umuhanzi The Ben ashaka kwinjira no mu bucuruzi bw’amazu

Mugisha  Benjamin uzwi nka The Ben mu muziki w’u Rwanda ndetse by’umwihariko akaba ari mu bahanzi bakunzwe na benshi ndetse banagezweho mu karere ka Afurika y’iburasirazuba uretse mu Rwanda gusa,uyu musore ukorera muzika ye muri Amerika ari kubarizwa mu Rwanda muri gahunda ze zinyuranye yajemo kuri uyu mugabane w’Afurika. ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda dukesha iyi nkuru yamutangarije ko uretse kuba umuhanzi agiye no kwinjira mu bucuruzi bw’amazu.

The Ben akiza wahise ajya kuruhukira mu nzu ye iherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka kicukiro mu murenge wa Gikondo ku musozi wa Rebero,ngo siyo gusa amaze kubaka kuko amaze kuzuza inzu eshatu imwe iri i Nyamata, indi ikaba iri i Kayonza ndetse n’iyi ari kubamo iri ku musozi wa Rebero aho ari kuba muri iki gihe ari mu Rwanda.

Ubwo The Ben yakomezaga gusobanura byinshi ku nzu ye iri ku musozi wa Rebero yatangaje ko usibye kuba umuhanzi gusa ,bidatinze yifuza kwinjira mu bucuruzi bw’amazu aho azajya yubaka inzu akazigurisha cyangwa akanazikodesha abantu banyuranye batemberera mu Rwanda ari nacyo kintu nyamukuru iyi nzu yo ku i Rebero izakora.

The Ben kandi wakomeje avuga ko n’ubwo atuye muri iyi nzu ariko we yumva kubwe atazatura mu mujyi wa Kigali ahubwo yifuza kuzatura mu karere ka Kayonza aho ari kubaka inzu ye ya gatatu. yanabajijwe n’umunyamakuru agaciro k’inzu ye iri  Rebero ifite, maze usubiza ko akurikije uko iyi nzu imeze n’uko ibintu bihagaze ubu yayiha agaciro ka miliyoni mirongo inani z’amanyarwanda (80 000 000Frw) nubwo we atavuga ko ayo mafaranga ari yo yagiye kuri yo nzu mu kuyubaka ariko ngo ni ko gaciro kayo.

Kuri ubu The Ben ari muri Afurika aho afite igitaramo gikomeye muri Uganda tariki 6 Gicurasi 2018 ariko kandi akazasubira muri Amerika arangije n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi binyuranye yaje gukora muri Afurika.

Iyi niyo Nzu The Ben yujuje i Kigali

 

AMAFOTO:Inyarwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger