AmakuruImikino

Uretse kuba APR FC yahagaritse umuvugizi w’abafana bayo, yanaciwe kuri stade

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwafashe icyemezo cyo guhagarika uwari Umuvugizi w’abafana bayo, Kalinda Emile , nyuma y’ubutumwa bwagiye bukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga abenshi bavuga ko bwuzuyemo amagambo abiba urwango.

Ni nyuma y’ubutumwa bwagiye bukwirakwira yoherereje (mugenzi we wo mu yindi kipe) ku mbuga nkoranyambaga (Whatsapp) yanditse bugaragaramo amagambo atari meza kandi APR FC itakwihanganira.

Usibye guhagarikwa ku mwanya w’umuvugizi w’abafana, ubuyobozi bwa APR FC kandi bukaba buhagaritse bwana Emile Kalinda no kutazongera kugaragara kuri Stade mu irushanwa ry’ubutwari 2020, ryatangiye ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu Tariki 25 Mutarama kugeza rirangiye ku Itariki ya 01 Gashyantare.

Ubuyobozi bwa APR FC buboneyeho no kongera kwibutsa abafana ba APR FC bose ko badakwiye guteshuka na gato ku nshingano zo kurangwa n’ikinyabupfura. Ubuyobozi bukomeza kandi butangaza ko butazigera bwihanganira umufana wa APR FC uwo ari we wese uzagaragaraho imyitwarire itari myiza.

Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwisegura ku mvugo ya Emile Kalinda k’uwo ari we wese yaba yarakomerekeje. Nyuma yo guhagarika Emile, ubuyobozi bwa APR FC bukaba buzabamenyesha vuba aha umuvugizi mushya w’abafana bayo.

Aya magambo yatumye Kalinda ahagarikwa yayavuze ku wa Gatanu nijoro, ubwo Kalinda yaganiraga n’uwitwa Muhawenimana Xavier ufana Rayon Sports ku rubuga rwa Whatsapp rwitwa Ruhago Fans Group, yanditse ubutumwa bugira buti “Oya FERWAFA niba ariyo itegura amarushanwa yo mu Rwanda, Afande yagahaye Rayon Sports imyaka itanu kudakina irushanwa iryo ari ryo ryose rikinirwa ku butaka bw’u Rwanda kuko twese nta n’ibibuga dufite, ubundi tukareba ko mujya Mozambique n’ubundi mwatwihishe (mo) tutabizi gusa twabavumbuye…mtoto wa nyoka naye ni nyoka.”

Aya magambo ngo yayanditse ubwo bari mu kiganiro cyagarukaga ku bitekerezo by’abantu batandukanye nyuma y’uko Rayon Sports yikuye mu Gikombe cy’Intwari cya 2020, igasimbuzwa Kiyovu Sports.

Ubu butumwa bwakwirakwijwe ahantu henshi ku mbuga nkoranyambaga, Kalinda ashinjwa kuvuga imvungo ziganjemo urwango ndetse bamwe mu bafana ba Rayon Sports bakavuga ko yabise interahamwe.

Uwitwa Muhire Bobo yasangije ubu butumwa bwa Kalinda ku rukuta rwe rwa Facebook, avuga ko aya magambo ye yuzuye urwango.

Ati “Mundebere umuvuguzi w’abafana ba APR imvugo arimo akwirakwiza yuzuye urwango! Ngo turi inzoka! Mozambique se ni ho Rayon iba? Kandi ubu ari uwa Rayon RIB yaba yamutaye mu mvuto!”

Uwambaye Jacky Joel Gasa we yagize ati “Ariko ibi bintu si ibyo kwihanganirwa kuko iyi ni ingengabitekerezo bitari ibyo na ba Mugesera baba barengana uyu ataryojwe iyi mvugo!”

Uwiyise Zakia Moone we yavuze ko imvugo nk’izi yaziherukaga muri Jenoside.

Ati “Ngo umwana w’inzoka aba ari inzoka. Izi mvugo nzizi muri Jenoside interahamwe arizo zikoresha iyo mvugo kuko bigishaga ko umwana wavukaga ku mututsi na we yabaga ari umututsi none bahu izo ngengasi zo mu bafana ba APR turazikizwa n’iki bahu?”

Ubutumwa Kalinda Emile yatangaje bukakirwa nabi

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger