Amakuru ashushyeImyidagaduro

Urban Boys bavuze ibitunguranye ku ndirimbo yabo nshyashya bise”Forever”

Abasore bagize itsinda rya Urban Boys bamaze gushyira hanze Indirimbo nshyashya bise Forever ngo ikaba ivuga ku rukundo ndetse ngo ikaba n’indahiro ku bantu bifuza kubana aho umwe mu basore bagize iri tsinda uzwi nka Humble Jizzo yahisemo kuyitura umugore we.

Kugeza ubu itsinda rya  Urban Boys bavuga ko indirimbo nshyashya yabo yitwa Forever bamaze gusohora ihishiye byinshi abakundana. Aba basore Humble Jizzo ndetse na Nizo uzwi ku kabyiniriro ka Kabosi bavuga ko iyi ndirimbo bayihimbye bifuza ko ishimisha ndetse ikanaba urwibutso hagati y’abakundana.

Nizo umwe mu basore bagize iri tsinda rya Urban Boys agira ati:”Iyi ni indirimbo y’urukundo, twayiririmbye twifuza ko yashimisha abakundana ndetse ikanashimisha abantu bose”.

Yongeyeho kandi ko iyi ndirimbo ifite byinshi ihishiye abantu aho yagize ati:”Ni indirimbo twatuye abakunzi bacu by’umwihariko abakundana kandi bifuza kubana akaramata bari mu rukundo.”

Uretse uyu mugenzi we bafatanyije uzwi nka Humble Jizzo we avuga ko iyi ndirimbo ifite izingiro ry’urukundo, uyu muhanzi yanahisemo kuyitura umugore we.

Yagize ati:”Madamu wanjye akunda iyi ndirimbo cyane kubera iyo mpamvu ndayimutuye imushimishe.”

Aba basore bashyize hanze iyi ndirimbo nyuma yo kwanga kwitabira irushanwa rya salax award aho bavuze ko impamvu yabateye gusezera ari ukubera amahame agize irushanwa batemeranyijweho n’abaritegura .

Twabibutsa ko bimwe mu byo aba basore bavuga ko ngo byabateye gutera umugongo iri rushanwa ari ibintu bigera kuri 3 basanze bidateguwe neza nk’ibyasabwaga kugira ngo umuntu ashyirwe mu byiciro ,kubuzwa kujya mu byiciro birenze kimwe kandi hakaba hari abandi bagiye mu birenze kimwe ndetse no kuba barasabwe gusinya amasezerano  ariko bagahamya ko ibi byose mu gihe byaba binogejwe ubutaha bazitabira iri rushanwa.

  

                                  Humble Jizzo  na nizzo bagize itsinda rya Urban boys

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger