AmakuruUrukundo

Urabyumva ute wowe? Kuberiki abantu badakabya mu rukundo cyane aribo bashaka vuba?

Burya abantu bagira urukundo rwinshi gusa kugira amahitamo birabagora.Nshingiye ku bushakashatsi nakoze nabonye ko umuntu ugira urukundo rwinshi kuva mu rujijo ruri hagati y’umutetesha n’ukwiriye kumubera umugore bimugora.

Akaba ari nayo mpamvu nkeka ko abo twita ko bakunda cyane batinda gushaka abadakunda cyane bikaborohera kuba bashaka vuba .

Mpereye ku badakunda cyane, ashobora guhura n’umuntu akamubonamo ibyo we yumva yaburaga.Urugero k’umuntu udakunda cyane iyo aje akeneye umugore ashobora kureba niba ufite ikinyabupfura, wakubaha mama we, ibyo bigatuma agukunda akagushyira mu rugo.

Ngarutse ku bagira urukundo usanga amarangamutima amwigarurira maze uwo akunze cyane agaharanira kumuhindura uwo ashaka ko aba we kandi burya ntibipfa gushoboka.

Urugero, nshingiye ku bushakashatsi nakoze nabonye ko abahanzi n’abanyabugeni bakora ibintu bijyanye n’urukundo cyane.Koko baba barufite kuko akenshi 79,9% yibyo tuvuga ni ibiba biturimo.

Nshingiye kuri ibyo nasanze abahanzi n’abanyabugeni barenga amamiliyari bashaka batinze ugereranyije n’abandi bantu,ahanini biterwa nuko baba bifuza ko uwo bakundana banifuza kurushingana aba agomba kubatetesha bikabije akanabereka impamvu akwiriye kuba muri uwo mwanya.

Kubera ko baba bariremeye umukunzi umeze nka malayika kandi nta muntu usa na malayika ubaho, barwana no gushaka umuntu umeze gutyo bikarangira bamubuze hanyuma babona imyaka ibasize bagapfa gutoragura dore ko ubuze inda yica umugi.

Mu kwanzura,Umunyarwanda yaciye umugani ngo utinda mu isoko ugacura ibihaha abandi batwaye amaroti…Urukundo ntabwo ari imibare aho kabiri guteranyaho kabiri biba kane,fata umwanzuro.
Urukundo rushingira ku cyizere no kwishyira mu mwanya w’abandi,ntukitege ko uwo ukunda akubera malayika ahubwo uzagerageze abe ari wowe umuba kuko mugenzi wawe naba agukunda by’ukuri azakwigiraho mwese mukundane kahave.

Kwiyemeza kubaka urugo ni nko kwiga gutwara imodoka,ntabwo wakwanga gukorera uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga kubera ko imodoka zikora impanuka ahubwo irebeho ku giti cyawe,kuko umugabo nyawe n’ukora ibyo abandi bananiwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger