AmakuruAmakuru ashushye

UR: Ingorane abanyeshuri bavanwe i Kigali bakajyanwa i Huye bahuye nazo

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’ u Rwanda bigaga i Kigali bakimurirwa mu ishami ry’i Huye bahuriyeyo n’uruhurirane rw’ibibazo bitandukanye ndetse bakaba bavuga ko ibyo bitaga ibisubizo ahubwo basanze ari ibibazo bikomeye.

Hari hashize umwaka umwe habaye impinduka muri Kaminuza y’u Rwanda aho ishuri ry’itangazamakuru n’iry’amategeko byimuriwe i Gikondo mu cyahoze ari SFB, hongeye kuba impinduka nanone abanyeshuri bigaga amanwa ndetse bakaba baranahawe inguzanyo yo kwiga bimuriwe mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri i Huye.

Izi mpinduka ngo zatewe n’uko mu ishami ry’i Gikondo hari ubucucike bw’abanyeshuri kandi nyamara i Huye hari amashuri adakoreshwa. Biteganyijwe ko i Huye himukiye abanyeshuri barenga 5 ooo.

Abanyeshuri bageze i Huye batangiye kwijujutira bimwe mu byo basanze bitameze neza , muri ibyo harimo ikibazo cyo kuba nta internet ihari , bavuga ko iyo babona ihari idakora kandi nyamara baba bayikeneye umunsi ku wundi haba mu kwiga no gukora ubushakashatsi mu masomo yabo.

Bamwe mu banyeshuri babicishije kuri Twitter, bavugaga ko interineti ihari idafite ingufu zo gufungura ibintu bakeneye kuko bavugaga ko na message za Whatsapp, Facebook, Gmail ari zitagenda. Barasaba ubufasha bavuga ko muri iri shami hakwiye kongerwamo interineti kuko hagiye abanyeshuri benshi .

Hari ahantu Airtel ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda yashyize interineti ariko nayo nta bushobozi ifite bwo kuba yakoreshwa n’abanyeshuri benshi kuko ntabwo yashyiriweho abanyeshuri gusa.

Si ibyo gusa , ahubwo bavuga ko no mu mshuri ntaho gucomeka mudasobwa zabo, ngo naho ziri nta muriro urimo kandi ni nkeya cyane.

Ugeze mu mujyi wa Huye usanga hari urujya n’uruza rw’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, abaturage ndetse n’abacuruzi bari kubyinira ku rukoma bavuga ko basubijwe kuba i Huye hongeye kuba umubare munini w’abanyeshuri kuko bari barabuze abakiriya.

Iyi nzu niyo abanyeshuri bari kujya gushakiramo interineti

 

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger