AmakuruAmakuru ashushye

UR: Gutanga amabaruwa yabemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda biri gukorerwa online, inzira wacamo

Bitandukanye n’indi myaka ishize, ubu abanyeshuri bahawe imyanya yo kwiga mu mashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka w’amashuri wa 2019-2020 bari guhabwa amabaruwa yabo binyuze kuri internet mu gihe ubundi byasabaga kujya ku ishami rya Kaminuza azigaho.

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2019 ni bwo kaminuza y’u Rwanda yasohoye amabaruwa (acceptance letters) y’abemerewe kwiga mu mwaka wa mbere mu mwaka wa mashuli 2019/2020, aho bayashyize ku rubuga rwabo ngo abanyeshyuri bajye bayakuraho, ibintu bitari bisanzwe kuko ubusanzwe umunyeshyuri yajyaga ku cyicaro cya college bamuhaye akajya gufata iyi baruwa.

Uko wabona ibaruwa yawe

Kubona ibaruwa yawe  ni ugufata umubare wahawe usaba kwiga (Registration number) ,  ukayishyira ahabugenwe ugakurikiza amabwiriza n’ibisabwa byose ubundi ukabona kopi ukajya kuyi printing.

Kanda hano ubashe kubona ibaruwa yawe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger