AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

UNICEF yemeje gufatanya n’u Rwanda mu kwita bihagije ku bana muri iyi minsi ya coronavirus

Mu gihe icyorezo cya coronavirus gikomeje kwibasira Isi,Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryatangaje ko rizakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda muri gahunda zitandukanye zifasha abana.

Mu byo UNICEF yemeza ko izafatanya n’u Rwanda harimo gufasha abana gukomeza kwiga muri ibi bihe abana batarimo kwiga kuko amashuri yafunzwe hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Icyorezo cya coronavirus gikomeje kwibasira ibihugu bitandukanye ku isi, no mu Rwanda kikaba cyaratumye haba impinduka ku buzima n’imibereho y’abaturage mu byiciro bitandukanye.

Mu bagezweho n’ingaruka zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus harimo n’abana basanzwe ari abanyeshuri kuko byabaye ngombwa ko bataha batarangije igihembwe cya mbere ndetse n’igihe cyari cyaragenwe cyo gutangira icya kabiri kikaba cyegereje nta gahunda yo gusubira ku ishuri iratangazwa.

Julianna Lindsey uhagarariye UNICEF mu Rwanda, yatangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ko bazakomeza gufasha abana kugirango bakomeze kwiga muri ibi bihe amashuri yafunzwe. Mu bijyanye n’ubuzima kandi nabwo abana bavuka n’abasanzwe bakeneye inkingo bazakomeza kuzihabwa nk’uko bisanzwe.

Julianna Lindsey ati: “Igihugu nk’u Rwanda tuzi ko bafunze amashuri kimwe n’ahandi hatandukanye ku isi. Singombwa ko abana batakaza amasomo mu gihe amashuri afunze.

Turimo gukorana n’ibihugu byose ngo abana bakomeze amasomo yabo cyane cyane dukoresha radiyo.

Mu bihugu bifite internet ho dukoresha uburyo bwo kwiga hakoreshejwe iya kure kugirango abarimu n’abanyeshuri bakomeze bakorane n’ubuzima bukomeze.”

Yakomeje agira ati: “Mu by’ubuzima turi gutanga ibikoresho, turimo gukorana cyane cyane n’inzego z’ubuzima kugirango serivisi batangaga z’ibanze zikomeze.
Ni ukuvuga ko abana bavutse uyu munsi cyangwa abana bakeneye urukiko, bakomeza kurubona. Turakorana na RBA na REB kugirango dukomeze amasomo aho dufite amasomo abiri anyuraho mugitondo na nimugoroba cyane cyane kuri radio kugirango abanyeshuri bakomeze kwiga kandi turifashisha integanyanyigisho yo mu Rwanda.”

Julianna Lindsey kandi agira inama ababyeyi by’umwihariko abagabo bakuriye imiryango yabo ko bakwiye gufata iyambere mu kwigisha abana babo gukaraba intoki, bakareka guhunga inshingano zabo ahubwo bakegera abana babo bagafatanya izo nshingano n’abagore babo kugirango barusheho gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger