AmakuruImyidagaduro

Uncle Austine wahishuye ko yagiye ku rubyiniro yanyweye ibinini yanavuze ibigomba gihunduka muri PGGSS8

Uncle Austine wagiye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ye ya mbere akegukana umwanya wa kane yatangaje ko yagiye ku rubyirino amaze kunywa ibinini kubera ko yari arwaye gripe anavuga ko uburyo batoramo abahanzi bajya muri iri rushanwa byaba byiza buhinduwe.

Uncle Austine ni umuhanzi akaba ari n’umuhanzi, yatangiye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya 8 arwaye ku buryo bamwe batekerezaga ko arwaye ubwoba ariko ubwo yari ari gutaramira i Musanze yavuze ko atarwaye ubwoba kuko ngo yagiye ataramira ahantu henshi hatandukanye bityo ko Guma Guma atariyo yamutera ubwoba.

Ubwo habaga final ya Primus Guma Guma Super Star mu gitaramo cyabereye i Gikondo ku wa gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018, avuye ku rubyiniro Uncle Austine yaganiriye n’itangazamakuru atangaza ko akirwaye ku buryo ubwo yabaga yegereje kujya ku rubyiniro yanywaga ikinini cya Gripe kugirango abone uko aririmba.

Kuri Uncle Austine avuga ko mu gihe abandi bavuga ngo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riveho kuko rimaze kurambirana  ariko hakaba hariho n’abandi bavuga ngo riguhemeho ahubwo hahinduke uburyo batora abahanzi baryitabira,  we asanga koko uburyo batoramo abahanzi baryitabira bukwiye guhinduka.

Avuga ko batari bakwye kugena umubare runaka w’abahanzi bakora injyana runaka kuko ngo ushobora gusanga abakwiye kujya muri iryo rushanwa ari benshi ariko umubare ukababera inzitizi.

Uncle Austine yagize ati:” Ubundi gutora abahanzi 10 bakomeye mbere batoraga abahanzi bakunzwe ariko niba bagiye gutora mu byiciro by’injyana runaka ngo R&B,  amatsinda…… icyo gihe ushobora gusanga hari amatsinda 5 akomeye ntajyemo yose kubera ko bari guhitamo ibyiciro, ariko baramutse batoye abahanzi icumi bakunzwe bakomeye byaba byiza bose bajyamo niba ari abahanzi ba R&B gusa bakunzwe bakomeye bajyemo, niba ari abakobwa gusa bajyemo.”

Uncle Austine akomereza ku ngorane yahuye nazo muri iri rushanwa yitabiriye bwa mbere avuga ko yagowe cyane no kumenya indirimbo ze zikunzwe mu ntara runaka kuko hamwe yanahaherukaga mu myaka 5 ishize ugasanga aririmbyeyo indirimbo yari ukunzwe icyo gihe kandi wenda ubu itagikunzwe.

Uncle Austine mbere yuko abatangaza uko abahanzi bitwaye yari yavuze ko agomba nibura kuza mu bahanzi batatu ba mbere ariko biza kurangira abaye uwa kane, ibi ntabwo byavuzweho rumwe nawe kuko yavuze ko yibwe ndetse ko n’abafana be babibonye.

Abahanzi baje muri batanu ba mbere

5 .  Queen Cha yahembwe miliyoni eshatu (3)

4 . Uncle Austin yahembwe miliyoni 3,5

3 . Active bo bahembwe miliyoni 4

2 . Christopher yahembwe miliyoni 4,5

1 . Bruce Melody yahembwe miliyoni 20

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger