Imyidagaduro

Uncle Austine ntiyemeranya nabavuga ko yarwaye ubwoba muri PGGSS8

Uncle Austine uri mu bahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ntiyemeranya n’abavuga ko yarwaye kubera kugira ubwoba bw’abo bahanganye dore ko ari inshuro ya mbere arigiyemo.

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Uncle Austine, yatangiye ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro yayo ya 8 arwaye, berekeza i Gicumbi ahabereye igitaramo cya mbere, wabonaga uyu muhanzi asa nufite umunaniro mwinshi ariko nta kabuza yari amaze iminsi arwaye gusa ntiyava ku izima ajya gutaramira abanya Gicumbi.

Ni nako byagenze ubwo igitaramo cya kabiri cyari kigiye kubera i Musanze kuri uyu wa gatandatu tariki ya 02 Kamena, Uncle Austine yageze i Musanze uburwayi bumumereye nabi biba ngombwa ko ajya mu bitaro ariko ntiyaharara bamuha imiti imufasha gusinzira arataha.

Uncle Austine yabaye intawli mu buzima bwari bumugoye ajya ku rubyiniro araririmba kandi nyamara Maralia na Grippe bimumereye nabi.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Uncle Austine yabwiye itangazamakuru ko abari kuvuga ko arwaye ubwoba bibeshya cyane kuko gukora ibitaramo ari ibintu amenyereye.

Yagize ati:” Abo bari kuvuga ngo ndwaye ubwoba baribeshya cyane ntabwo aribyo, ubu se mu bahanzi bari mu irushanwa ni inde wantera ubwoba? nta ntara nimwe mu gihugu ntari naririmbiramo, ubwo se naba ntinya iki? Oya ntabwo ndwaye ubwoba ni Maralia na Grippe zinzonze.”

Uretse no kuba yari arwaye, Austine yari yagize ikibazo mu muryango we yapfushije se wabo umwe mu babanye nnawe mu bwana bwe. Nyakwigendera Wandera Sam yitabye Imana aguye muri Uganda. Yari atuye muri Uganda akaba yaratabarutse ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 1 Kamena 2018. Icyakora ubwo yitabaga Imana ngo ntabwo abo mu muryango wa Uncle Austin bigeze bifuza kubimubwira kugira ngo batamwicira irushanwa cyane ko bari babizi ko mu masaha make aba atangiye guhatana muri PGGSS8.

Uretse Uncle Austine wakoze igitaramo afite ibibazo by’ubuzima, ku rundi ruhande na Bahati wo muri Just Family nyuma y’igitaramo cyabereye i Gicumbi yahise afatwa n’uburwayi bw’umutima ahita ajya mu bitaro gusa nyuma aza koroherwa ndetse anitabira igitaramo cyabereye i Musanze.

Uncle Austin uri mu bahanzi bari kwitwara neza mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani, amaze igihe arwaye ndetse ibitaramo bigera kuri bibiri (icya Musanze na Gicumbi) byose by’iri rushanwa yagiye abikora avuye mu bitaro.

Si we wenyine wahuriye n’ibibazo by’uburwayi muri iri rushanwa kuko na Bahati wo muri Just Family nyuma y’igitaramo cyabereye i Gicumbi yahise afatwa n’uburwayi bw’umutima ku buryo atajyanye na bagenzi be mu gitaramo gito bakoreye mu Karere ka Bugesera ku Ruhuha, gusa yaje koroherwa ndetse yanaririmbye mu gitaramo giheruka.

Uburwayi bwibasiriye abahanzi bari muri iri rushanwa kuko Kuri ubu kandi umuraperi Khalfan ari mu bitaro kubera indwara ya Typhoide ndetse na Jay C arwaye mu muhugo ku buryo nawe yagiye kwa muganga.

Ku bijyanye n’uburwayi bw’abahanzi baba bari muri iri rushanwa, ubuyobozi bwa East African Promoters (EAP) bategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bavuga ko mu gihe umuhanzi uri muri iri rushanwa arwaye ku buryo atabasha kuririmba, akanama nkempurampaka ariko gafata umwanzuro wa nyuma.

Uncle Austine yagiye ku rubyiniro arwaye ndetse yagize ibyago mu muryango
Bahati nawe yari avuye mu bitaro
Kugeza ubu na Khalifan ararwaye
Jay C nawe ni uko

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger