AmakuruImyidagaduro

Uncle Austin yiyamye abantu bakwirakwiza ibihuha bashaka gusebya umuhanzikazi Marina

Uncle Austin wemera ko yahoze areberera ibikorwa bya Marina nk’umwe mubahanzikzi bari bakizamuka muri muzika nyarwanda yiyamye abantu bakwirakwiza amakuru atari ukuri bashaka gusebya uyu muhanzikazi.

Marina yagiye avugwa kenshi nyuma yaho atandukaniye na Edsha wahoze ari umukunzi we hagiye havugwa byinshi cyane bijyanye n’urukundo hagati ya Marina  n’abandi bantu batandukanye bari muruganda rw’umuziki nyarwanda.

Hari ibyavuzwe ko Badrama nyiri The Mane yakundaga Marina hanyuma Austin akaba ariwe ubahuza bimwe byateye abantu basigaye bavuga ngo yatanze Passe, gusa  Austin nk’uwahoze afite uyu muhanzikazi  avuga ko yahuje Badrama na Marina nk’umuntu wari ukeneye abahanzi areberera ibikorwabyabo( Manager) atabahuje muri ubwo buryo buvugwa n’abantu ko bakundana.

Austin yagize ati “Ibyo ntabyo nzi , ku mumuha nk’umuhanzi ni njye wamumuhaye byo, izindi gahunda ziba kuruhande ntazo nzi , Ahubwo Badrama na Marina bamenyanye kubera ko  Dadrama yahoze ari inshuti ya Urban Boyz noheho ashaka gutangira gahunda zo kureberera ibikorwa n’inyungu z’abahanzi (Managing) hanyuma Nizzo na Safi bahita bamubwira ko yafatana Marina kandi ari umuhanzi mwiza nyuma yaho Marina aranyegera abwira ko hari ushaka kumvugisha   Badrama turahura turaganira nk’abantu babagabo tubyumvikanaho ndamumuha”

Austin yongeyeho ko afata Marina nk’umukobwa we , Yagize ati “Abantu batuzi cyane bavuga ko Austin afata Marina nk’akana kakiri mu mashuri y’abanza (Primary), rero iyi numva abantu bavuga ibintu byo gusebya Marina bajye bareka ibyiyumviro byabo kubishyira mu mitima y’abandi.”

Badrama uyobora The Mane Music Label
Uncle Austin urinomunyiteguro y’igitaramo cya nyuma cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 8
Marina ufite n’igitaramo yatumiwemo ku mugabane w’iburayi

x

Twitter
WhatsApp
FbMessenger