AmakuruInkuru z'amahanga

UN iratabariza ibihumbi by’Abanya-Cameroun bugarijwe n’inzara nyuma yo kuvanwa mu byabo

Umuryango w’Abibumbye uratabariza abaturage babarirwa mu bihumbi by’Abanyakameruni , bavanwe mu byabo n’ibitero byabagabweho mu cyumweru gishize.

Umuvugizi wungirije w’umuryango w’abibumbye Farhan Haq, yavuze ko abantu barenga 1300 bakomerewe n’ubuzima bwo kubura ibyo kurya nyuma yaho bavaniwe mu byabo n’ibitero by’inyeshyamba byagabwe mu gace ko mu burengerazuba bwa Cameroon mu cyumweru gishize.

Umuryango w’Abibumbye ukomeza uvuga ko usibye aba baturage bavuye mu byabo, hari n’umubare w’abasivile utaratangajwe wahaburiye ubuzima ubwo inyeshyamba zagabaga  ibitero muri utu duce tubiri twiganjemo abavuga ururimi rw’Icyongereza.

Farhan Haq, umuvugizi w’ungirije w’umunyamabanga mukuru wa LONI, Antonio Guterres, yatangaje ko muri utwo duce uko ari tubiri hakomeje kurangwa ihohoterwa rikomeye ribangamiye ikiremwa muntu.

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko n’ubwo hakenewe ubufasha ku buryo bugaragara, Cameroon ni hamwe mu hantu hatitabwaho mu bufasha ku isi.

Imirwano n’imvururu bibera mu duce twa Cameroon tuvuga Icyongereza byatumye abantu barenga ibihumbi magana atanu bahunga kuva muri 2016.

Abashaka ko aka gace kitandukanya na leta ngari ya Cameroon, bagashinga iyabo yigenga yitwa Ambazonia.

Mu rugendo rwe yagiriye muri ako gace mu kwa Gatanu, umuyobozi w’ishami rya LONI rishinzwe uburenganzira bwamuntu, Michelle Bachellet yatanze impuruza avuga ko ibintu biri kugenda bimera nabi cyane kandi bitagaruriwe hafi byaba ikibazo gikomeye cyane.

Ildephonse@teradignews.rw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger