Uncategorized

Umwuka uri muri Mukura VS mbere yo gucakirana na Free State Stars (Amafoto)

Ku wa mbere , Mukura VS yo mu majyepfo y’u Rwanda mu mujyi wa Huye, na morale nyinshi yahagurutse i Kigali yerekeza muri Afurika y’Epfo.

Icyabajyanyeyo ni umukino ubanza wo mu majonjora y’ibanze ya CAF Confederation Cup bagomba gukina na Free State Stars yo muri iki gihugu ikaba inakinamo umunyarwanda Olivier Kwizera.

Itike yo gukina Confederation Cup , Mukura VS yayibonye itwaye igikombe cy’amahoro ku mukino wa nyuma yatsindiyemo Rayon Sports kuri penaliti.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 nibwo Mukura Victory Sports irakina umukino ubanza w’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo, ‘CAF Confederation Cup’ bazahanganamo na Free State Stars.

Iyi kipe yo mu karere ka Huye ifite amahirwe yo guhanganira na Free state stars FC ku kibuga idasanzwe yitorezaho kuko isanzwe ikinira kuri Goble Park y’i Bethlehem, stade itemerewe kwakira imikino y’amarushanwa ya CAF.

Ibi byatumye nabo bakora urugendo rw’ibilometero 279 berekeza i Johannesburg aho bazakinira kuri Bidvest Stadium yakira abantu ibihumbi bitanu isanzwe ikoreshwa n’ikipe ya Bidvest Wits Football Club.

Kapiteni wa Mukura VS Ciza Hussein Mugabo yabwiye IGIHE ko uyu mukino ushobora kubahindurira ubuzima kuko bawiteguye neza.

Mukura VS icumbitse kuri Hotel Auckland Park iri hafi y’icyicaro cy’ibiro ntaramakuru bya Afurika y’epfo (South African Broadcasting Corporation).

Nta gihindutse uyu mukino urayoborwa n’abasifuzi b’abanya-Malawi (Mbuto Chilanda Alfred, Clemence Kanduku, na Edward Kambatuwa) nta televiziyo n’imwe izawerekana.

Stade barakiniraho

Imodoka iri gutwara Mukura VS  

Morale ni yose ku bakinnyi ba Mukura

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger