AmakuruImikino

Umwenda FERWAFA igomba kwishyura Jonathan wahoze atoza ikipe y’Igihugu umaze kugera kuri miliyoni 258

Jonathan McKinstry wahoze ari umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu Amavubi,afitiwe umwenda ukomeje kwiyongera na FERWAFA nyuma yo kwirukanwa binyuranyije n’amategeko akiyambaza ubuyobozi bwa FIFA  bwanzuye ko agomba kwishyurwa ibihumbi 182 by’Amadorali y’Amerika.

Bitewe n’ubukererwe bwakomeje kubaho mu iyishyurwa ry’aya mafaranga, ubu ageze ku bihumbi 300 ni ukuvuga agera kuri miliyoni 258 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda buyobowe na Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene bwaherukaga gutangaza ko komite basimbuye ya De Gaulle yakoze amakosa mu kongerera amasezerano Jonathan McKinstry akaba yarabareze FIFA ikabategeka kwishyura ibihumbi 182 by’amadorali y’Amerika.

Umunyamabanga wa FERWAFA Uwayezu Regis yatangaje ko n’ubwo bateguraga kijurira ariko basanze niyo bajurira batsindwa ndetse n’amafaranga akaba yaramaze kwiyongera hagiyeho n’ubukererwe.

Yagize ati” ahantu ibintu bigeze turishyuzwa ibihumbi 300 urumva yariyongereye hagiyemo n’ibihano, twateguraga kujurira ariko ahantu ibintu bigeze niyo twajurira twatsindwa ubu nk’uko MINISPOC ari umufatanyabikorwa ubu tugiye kuvugana nabo n’ubundi tuzafatanya kwishyura, tureba ko kwishyura mu byiciro byashoboka.

Jonathan McKinstry ukomoka mu gihugu cya  Ireland y’Amajyaruguru, yageze mu ikipe y’igihugu muri 2015 atoza ikipe y’igihugu mu gihe cy’umwaka, yongerewe amasezerano y’imyaka 2 tariki ya 26 Werurwe 2016, ni nyuma y’uko bari bashimye umusaruro we.

Nyuma y’amze itanu gusa tariki ya 17 Kanama 2018, yahise yirukanwa ku kazi ko gutoza Amavubi nawe ahita ayoboka FIFA kuko yirukanywe binyuranyije amategeko ari bwo yatsindiye kuzishyurwa ibihumbi 182 bimaze kugera kuri 300 by’amadorali y’Amerika.

Jonathan McKinstry yirukanywe atarangije amasezerano
Twitter
WhatsApp
FbMessenger