AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umwe mubagore batavugirwamo yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Nyakanga 2021, yagize Yolande Makolo, umwe mubagore batavugirwamo, Umuvugizi wa Guverinoma muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Yolande Makolo yinjiye muri Iyi Minisiteri iyoborwa na Dr Vincent Biruta wari n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.

Usibye gukora mu ishami ry’itangazamakuru, Yolande Makolo mu 2014 yari yagizwe Umwanditsi w’imbwirwaruhame za Perezida wa Repubulika.

Madamu Makolo yari amaze imyaka 15 akora muri Village Urugwiro aho yakoraga ibijyanye n’itumanaho.

Yolande Makolo na Stephanie Nyombayire bari basanzwe bakora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu byerekeranye n’itangazamakuru n’itumanaho.

Yolande Makolo yagiye agaragara kenshi kumbuga nkoranyambaga asubiza abantu batandukanye bagize ibyo bavuga ku Rwanda barimo Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi na Yoweri Museveni wa Uganda.

Yolande Makolo ni umugore utaripfana dore ko hari abatangiye kuvuga ko babandi basebya u Rwanda akabo kashobotse , ubu babonye ugiye guhangana nabo.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Mu minsi ishize aherutse kwibasira Kenneth Roth umaze igihe kinini akora muri Human Rights Watch w’imyaka 65 amwita “virus Ken Covid-20” ibintu byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Yvone Makolo uvukana na Madamu Yolonde Makolo we asanzwe ari CEO wa RwandAir.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Nyakanga 2021 yanashyize kandi Stephanie Nyombayire ku mwanya w’Umuvugizi muri Perezidansi ya Repubulika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger