AmakuruAmakuru ashushye

Umwe mu buzukuru ba Rukara rwa Bishingwe yitabye Imana

Ndagijimana Juvenal w’imyaka 59, umwe mu buzukuru ba Rukara rwa Bishingwe, wamenyekanye mu ndirimbo z’umuco nyarwanda, yitabye Imana ku uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021.

Ndagijimana Juvenal wo mu muryango w’abarashi, yari atuye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Gahunga, hafi neza na Centre ya Gahunga ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Cyanika, benshi mu bamuzi bavuga ko ari umugabo ugira amashyengo .

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021. Yaguye kwa muganga nyuma yo kujyanwayo arembye.

Byatangajwe ko Ndagijimana Juvenal yari amaze iminsi arwaye ndetse arembye, ngo akaba yaguye kwa muganga aho yajyanwe ariko bikanga bikaba iby’ubusa akitaba Rurema.

Ndagijimana Juvenal, yamenyekanye mu ndirimbo n’imbyino zitandukanye, yaba mu Itorero rye bwite yashinze akaryitirira Ingabo z’Umwami, Uruyenzi, ndetse n’abamumenye mu Itorero ry’Igihugu, Urukerereza n’ahandi henshi mu birori bikomeye by’Igihugu yagiye yitabira nk’umuhanzi nyarwanda wari warihebeye gusigasira umuco, nko kwita izina, amaserukiramuco, by’umwihariko akaba yarakunze kubyina ikinimba cyabyinwe ndetse na n’ubu kikibyinwa mu gace k’Amajyaruguru.

Mu bindi yakoze yatoje abato, harimo urusengo, ibyo yemeje ko ngo n’ubwo hari abandi baruvuza ariko ari umwihariko w’abarashi kandi ko bazakomeza kurusigasira.

Uyu mugabo wari injege nkuko babivuga kuko yari afite uburebure hafi bwa metero 2, asize umugore n’umwana umwe w’umukobwa, nawe wakurikije se kuko nawe aririmba mu Itorero Inganzo Ngari.

Gusa n’ubwo yari afite igihagararo, we yemezaga ko abarashi bo hambere bari barebare cyane, ku buryo ngo ab’ubu yabita “imfunya”.

Umuryango w’Abarashi bo kwa Bishingwe na Kavumbi, ubarizwa ahazwi nko mu Gahunga, hahoze ari muri Perefegitura Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru.

N’ubwo umubare w’abarashi utazwi neza, ngo abagera kuri 800 baba bakiriho bakomeje ibikorwa byabo bibateza imbere birimo ubuhinzi n’ubworozi.

Rukara rwa Bishingwe
Ndagijimana Juvenal, umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe yitabye Imana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger