AmakuruImikino

Umwe mu bayobozi bakomeye ba Simba SC yatawe muri yombi azira wa muherwe washimuswe

Haji Manara ushinzwe itangazamakuru mu kipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yatawe muri yombi kugira ngo agire ibyo abazwa ku ishimutwa rya Mohammed Dewji ufatwa nk’umuherwe wa mbere ukiri muto muri Afurika, akaba n’umuterankunga w’iyi kipe yo muri Tanzania.

Haji yafashwe ku wa kane w’iki cyumweru birangira arekuwe, gusa aza kongera gutabwa muri yombi kugira ngo agire ibindi abazwa.

Amakuru y’ifatwa ry’uyu mugabo yemejwe na Lazaro Mambosasa uyobora Polisi mu gice cya Dar Es Salaam.

Haji uyu yatawe muri yombi kubera amakuru ajyanye n’ikibazo cy’ishimutwa ry’uyu muherwe yagiye akwirakiza ku mbuga nkoranyambaga. Uyu muyobozi w’ikipe ya Simba avuga ko yabikoraga k’ubw’umuryango wa Dewji, mu gihe umuyobozi wa Polisi ya Dar Es Salaam we avuga ko atari ko bimeze.

Lazaro yagize ati“ Twamaze guta muri yombi Manara ku bw’amakuru yakwirakwizaga ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yoherejwe n’umuryango wa Dewji kandi atari byo. Nta burenganzira yabiherewe n’uriya muryango akaba ari yo mpamvu twamufashe.”

MO Dewji w’imyaka 43 y’amavuko yashimuswe n’abagabo bitwaje intwaro bataramenyekana mu gitondo cyo ku wa kane, ubwo yinjiraga muri Hotel yitwa Colosseum iherereye i Dar Es Salaam aho yari agiye gukorera siporo.

Amakuru avuga ko Magingo aya hamaze gutabwa muri yombi abarenga 30 bakekwaho kugira uruhare mu ishimutwa ry’uyu muherwe, gusa nta wuramenya aho aherereye.

Haji Manara ushinzwe amakuru muri Simba SC.
Mohammed Dejwi, umuherwe washimuswe.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger