AmakuruPolitiki

Umwe mu barwanyi bakomeye ba Al- Shabaab yishwe

Ingabo za Leta zuzne ubumwe za Amerika zifatanyije n’ingabo z’igihugu za Somalia ejo ku Cyumweru taliki ya 29 Ukuboza 2019, zagabye igitero zikoresheje indege mu gace k’Amajyepfo ya Somalia zica umwe mu barwanyi bakuru ba Al Shabaab.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Somalia, Ismael Mukhtar Omar yavuze ko icyo gitero cyari kigambiriye guhashya ibyihebe mu gice kiri mu Majyepfo ya Somalia.

Ati “ Umwe mu barwanyi bakuru ba al-Shabaab yishwe mu gitero cy’indege. Nta muturage wakiguyemo cyangwa ngo agikomerekeremo.”

Ntabwo Guverinoma ya Somalia yigeze yifuza gutangaza izina ry’uwo murwanyi, nkuko Ibiro Ntaramakuru Xinhua byabitangaje.

Yavuze ko Guverinoma ya Somalia n’iya Amerika zifatanyije mu rwego rwo kongera imbaraga mu gutsinsura Al-Shabaab no kugarurira amahoro abanya-Somalia.

Ati “Guverinoma ya Somalia na Amerika zirafatanyije kugira ngo barinde abaturage, bageze ab’ingenzi muri imbere y’ubutabera bategura ibitero bihitana inzirakarengane z’abasivile muri Somalia.”

Bibaye nyuma y’igitero cyahitanye abasaga 80 kigakomeretsa 149 i Mogadishu ku wa Gatandatu, biturutse ku bisasu abarwanyi b’uwo mutwe bari bateze mu modoka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger