AmakuruImyidagaduro

Umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Suprenational 2019 yasubiye i wabo ikitaraganya

Miss Tangai Zaman Methila witabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Suprenational 2019, ahagarariye Bangladesh yasubiye mu gihugu cye ikitaraganya bitewe n’impamvu bivugwa ko ari iz’umuryango we.

Iri rushanwa rimaze icyumwerukirenga ribera mu mujyi wa Ossa, abakobwa baryitabiriye bakomeje kurushanwa mu byiciro bitandukanye, gusa umwe mu baryitabiriye yavuye mu mwiherero atarisoje.

Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Supranational bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga bwatangaje ko Tangai Zaman Methila wari uhagarariye igihugu cya Bangladesh yavuye mu irushanwa ku bw’impamvu zihutirwa z’umuryango we zitatangajwe.

Tangia w’imyaka 27 ni umunyeshuri mu ishuri ry’itangazamakuru akaba ari n’umunyamideli. Nibwo bwa mbere yari aserukiye igihugu cye mu marushanwa mpuzamahanga.

Ni umwe mu bakobwa b’ubwiza bari mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 bahabwa amahirwe yo kwegukana ikamba ariko asubiye iwabo atabigezeho.

Mu bakobwa 84 basigaye muri iri rushanwa harimo n’umunyarwandakazi Umunyana Shanitah ukomeje kwitwara neza mu gace ka Miss Supranational Influencer aho yaje muri 16 ba mbere muri challenge ya gatandatu.

Iri rishanwa ririkuba ku nshuro ya 11 muri Poland, aho ryari ryahuje abakobwa 85 barurutse mu bihugu bitandukanye ku Isi, harimo na  Tangai Zaman Methila  wamaze gukuramo ake karenge.

Tangai Zaman Methila yavuye mu irushanwa ritarangiye
Tangai Zaman Methila yari ahagarariye Bangladesh
Twitter
WhatsApp
FbMessenger