AmakuruImikino

Umwe mu bahoze batoza Rayon Sports ashobora gusimbura Petrovic muri APR FC

Ku munsi w’ejo ni bwo Dr  Ljubomir Petrović wari umutoza mukuru wa APR FC yatunguranye agatangaza ko asezeye gutoza iyi kipe ku mugaragaro ndetse n’ubutoza muri rusange.

Uyu mukambwe w’imyaka 71 y’amavuko ukomoka muri Serbia, yahagaritse ubutoza nyuma y’inama yagiriwe n’umuganga we. Amakuru avuga ko uyu mutoza wafashije APR FC kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize yasezeye kubera indwara y’umutima.

Amakuru yo guhagarika ubutoza kuri Petrovic yemejwe n’ubuyobozi bwa APR FC bubinyujije ku rubuga rw’iyi kipe.

Nyuma y’igenda rya Dr Petrovic, hatangiye kwibazwa ku mutoza ushobora kuza gusimbura uyu musaza muri APR FC ndetse akanayifasha gukomeza kwitwara neza muri shampiyona ndetse no mu irushanwa rya CAF Champions league igomba gutangira gukinamo mu kwezi gutaha.

Izina ryatangiye kugarukwaho n’abatari bake ni Umubiligi Luc Eymael. Uyu mutoza wigeze guca mu kipe ya Rayon Sports ni we bivugwa ko ashobora kuza gusimbura Petrovic ndetse bikaba byitezwe ko ashobora kugera muri APR FC mu gihe cya vuba.

Ibi bihurirana no kuba uyu mutoza nta kipe afite magingo aya, dore ko aherutse gutandukana na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo yari asanzwe abereye umutoza mukuru.

Luc Eymael uheruka gutandukana na Free State Stars ashobora kuza gutoza APR FC.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger