AmakuruImyidagaduro

Umwe mu bahanganiye ikamba rya Miss University Africa na Miss Umunyana Shanitah yakuyemo akarenge

Umukobwa wo mu gihugu cya Somalia wari uri mu bakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss University Africa 2018 yamaze kuva muri iri rushanwa ku mpamvu zitari zamenyekana.

Muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 8, u Rwanda ruhagarariwe n’igisonga cya Miss Rwanda 2018,’Umunyana Shanitah’. Uyu mukobwa yamenyekanye cyane ubwo abakobwa biyamamarizaga kuba Miss Rwanda 2018 maze hakaduka inkuru zavugaga ko Bishop Rugagi yahanuriye uyu mukobwa ko azaba Miss Rwanda 2018.

Mu itangazo abategura iri rushanwa ry’ubwiza ku bakobwa biga muri Kaminuza bashyize hanze, bavuze ko umukobwa wari guhagararira Somalia yavuye mu irushanwa ndetse ko mu minsi ya vuba haramenyekana uzamusimbura. Abategura iri rushanwa ntibigeze batangaza niba aribo bamukuyemo cyangwa se niba ari we wikuye mu irushanwa ku bushake.

Irushanwa rimaze iminsi mike ritangiye,bari mu matora yo kumbuga nkoranyamba, aho ushaka gutora ajya kuri Facebook cyangwa instagram by’iri rushanwa agakunda (Like) ifoto y’uwo aha amahirwe cyangwa akayitangaho igitekerezo (comment).

Abakobwa 52 bahagarariye ibihugu byabo ni bo bari guhatanira iri kamba rya Miss University Africa.

Itangazo abategura irushanwa bashyize hanze
Umunyana Shanitah ni we uhagarariye u Rwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger