AmakuruImikino

Umwana w’uwahoze ari myugariro w’u Rwanda yasinye muri Manchester United

Umuhungu wa Flits Emeran Nkusi  wahoze ari myugariro w’ u Rwanda hagati ya 2005 na 2007 witwa Emeran Noam yasinyiye amasezerano ya mbere nk’uwabigize umwuga muri Manchester United yo mu Bwongereza.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo Noam ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa yageze muri Manchester United ahawe amahirwe yo kwiga umupira ( Scholarship) avuye muri Amiens yo mu Bufaransa. Yasinye amasezerano ye ya mbere amaze kwishimira ubuzima abayemo muri Manchester United nkuko iyi kipe yabitangaje.

Emeran w’imyaka 17 yageze muri  Manchester United muri Gashyantare uyu mwaka afite imyaka 16, biravugwa ko yagerageje kuvugana n’amakipe atandukanye  y’iburayi nka FC Barcelona, Juventus na PSG ngo abe yabasinyira ariko ntibamubonemo ubushobozi bakamwanga.

Uyu musore ukiri muto ubwo yaganiraga na n’ikinyamakuru cy’iwabo mu bufaransa Le Courrier Picard ku kuba yemeye kwerekeza muri Manchester United, yavuze ko Manchester United izamufasha kugera ku rwego rwo hejuru mu gukina umupira w’amaguru, ati ” Ubu ni ahanjye kuba nakora cyane nkagera ku ntego zanjye”.

Emeran kandi yatangaje ko Wayne Rooney wabaye umukinnyi ukomeye wa Manchester United yamwemereye kumukurikirana akamenya uko yitwara ndetse akanamugira inama.

Noam Emeran afite inkomoko mu Rwanda,  yavukiye i Paray le Monial mu Bufaransa mu 2002, kuri Fritz Emeran wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na nyina ni w’umunyarwandakazi.

Icyakora ibinyamakuru by’i burayi byanditse ku igurwa rye, ntibivuga ko ari umunyarwanda, banditse ko ari umufaransa

Yatangiye impano ye yo gukina umupira w’amaguru akinira ikipe y’abato ya FC Brussels mu Bubiligi, yerekeza muri L’Entente Sannois Saint-Gratie iri mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa, ahava ajya muri Amiens iri mu cyiciro cya mbere.

Mu mpera z’umwaka ushize, yakiniye Amiens y’abatarengeje imyaka 19 muri Gambardella Cup, atsinda ibitego bitatu mu mukino bahuyemo na Quevilly.

Ubwo yari akigera muri Manchester United afite imyaka 16
Twitter
WhatsApp
FbMessenger