AmakuruUbuzima

Umwana w’imyaka ibiri muri 15 bahitanwe na covid-19 ku munsi w’ejo

Nubwo uduce twinshi tw’igihugu twashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo kubera ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya Coronavirus, n’ubundi ubwiyongere bw’iki cyorezo bukomeje kuba bwinshi ndetse umubare w’abantu bakomeje guhitanwa nacyo ukaba ukomeza kugenda uzamuka cyane.

Ku munsi wejo hashize kuwa mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bashya banduye icyorezo cya Coronavirus ari 791 babonetse mu bipimo bigera ku bihumbi 6930 byafashwe kuri uwo munsi.

Iyi minisiteri kandi yatangaje ko abantu bagera kuri 15 bahitanywe icyorezo cya Coronavirus byatumye umubare w’abantu bamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 757, aho umubare w’abahitanwa niki cyorezo muri iyi minsi turimo ukomeje kuzamuka cyane kurusha ikindi gihe cyose kuva iki cyorezo cyagera mu gihugu cyacu umwaka ushize.

Mu itangazo bashyize hanze Minisiteri y’ubuzima yihanganishije imiryango y’abagore batatu ndetse n’abagabo 12 bahitanwe n’icyorezo cya Coronavirus ku munsi wejo tariki ya 26 Nyakanga 2021, aho mu bitabye Imana harimo umwana w’imyaka ibiri wo mu Karere ka Kayonza.

Kugeza uyu munsi, abantu bagera kuri 61 ni bo barembyeye cyane mu bitaro bitandukanye ndetse bakaba bakirimo kwitabwaho n’abaganga, mu gihe abagera kuri 15 aribo babashije gusezererwa mu bitaro aho bari barwariye.

Minisiteri y’ubuzima ikaba ikomeza gusaba abanyarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Guverinoma yacu ajyanye no gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru neza mu gihe umuntu ari ahantu hahuriye abantu benshi ndetse gushyira intera ihagije hagati y’umuntu n’undi.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger