AmakuruImyidagaduro

Umwana wa D’Banj wari ufite umwaka umwe yarohamye mu mazi arapfa

Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Kamena 2018 umwana w’umunyamuziki ukomeye hari muri Nigeriya D’Banj yarohamye muri Piscine arapfa ubwo bari bamujyanye koga.

Ubu umuryango w’umuhanzi Oladapo Daniel Oyebanjo wamenyekanye nka D’Banj uri mu gahinda gakomeye ko kubura umwana we w’imfura wari ufite umwaka umwe w’amavuko witabye Imana aguye muri Piscine. Nyakwigendera wari warujuje umwaka umwe muri Werurwe yitabye Imana aguye muri Piscine iherereye mu gace ka ikoyi i Lagos muri Nigeriya.

Urupfu rw’uyu mwana rwemejwe na Se ndetse na nyine witwa Lineo Didi bakoresheje ifoto bashyize kuri Instagram. Bashyizeho ifoto uyu mwana ari na Se bicaye ku ipine hanyuma yandikaho amagambo asa naho amuragiza umwana.

Yagize ati:” Ibihe by’igeragezwa, gusa Imana burigihe niyo yo kwizerwa.” Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Nigeria avuga ko D’banj yari yajyanye n’umwana we i Lagos aho yari yitabiriye ibihembo bya BET 2018 ubwo urupfu rw’uyu mwana rwabaga.

Uyu mwana ni we wari imfura ya D’Banj, yamubyaranye n’umugore we Lineo Didi Kilgrow, barushinganye mu buryo bw’ibanga muri Nyakanga 2016 nyuma y’uko hari hashize igihe kinini bakundana.

Uyu mwana yari afite umwaka umwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger