AmakuruAmakuru ashushye

Umwamikazi Elizabeth yashimiye umunyarwanda ku bwo guteza imbere urubyiruko rwo mu Rwanda

Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza yashimiye Mutoni Jean D’amour wateje imbere ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu Rwanda, aho abagenera amasomo abafasha gushyira mu bikorwa ibitekerezo by’imishinga yabo binyuze mu muryango udaharanira inyugu yashinze afatanyije n’abandi witwa Act of Gratitude [AOG].

Mutoni Jean d’Amour wahawe igihembo n’Umwamikazi Elizabeth mu 2015 cya Queen’s Young Leaders Award, cy’umuyobozi mwiza wabashije guhindura sosiyete ye, yongeye kumushima ku bw’intambwe yateye yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, rukiteza imbere ruteza imbere n’abandi kuko iyo mirimo iha akazi urundi rubyiruko.

Mutoni yashimiwe mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yari yahuje urubyiruko ruturuka mu Rwanda, mu Bwongereza, Maldives na Guyana rwabashije kuzana impinduka muri sosiyete rutuyemo, rutewe inkunga n’umuryango ufasha urubyiruko rufite imishinga ruba mu bihugu biri mu muryango witwa “The Queen’s Commonwealth Trust”.

Iyi nama yari yitabiriwe n’Umuyobozi w’uyu muryango, Nicola Brentnall yanatumiwemo Umwamikazi Elizabeth, aho yeretswe ibyo urwo rubyiruko rwagezeho n’icyo imiryango rwashinze iri gufasha sosiyete yabo.

Mutoni Jean D’Amour ubwo yerekanaga ibyo yagezeho yagize ati “Abantu baza hano [muri AOG] bafite ibitekerezo gusa, bagasohokamo bagiye gutangira imishinga ibyara inyungu.”

Aho AOG ikorera hari urukuta rumanitseho amafoto y’urubyiruko rwabashije kwihangira imirimo rubikesheje amasomo rwakuye muri uyu muryango aho yatanze urugero rw’umwe muri bo.

Yagize ati “Mfite urugero rw’umwe mu rubyiruko nshaka kubereka nyakubahwa [Umwamikazi Elizabeth]. Nina yatangiye muri porogaramu yacu mu 2019, ajya gutangira umushinga we mu byerekeye ubuhinzi, none mu cyumweru gishize yashimiwe kuri televiziyo y’igihugu kuko yahaye imirimo urubyiruko rurenga 80 mu myaka ibiri gusa.”

Umwamikazi yamushimye cyane aramubwira ati “Ni byiza cyane kuba warabashije kuzana impinduka mu bantu […] urakoze kubidusangiza.”

Mutoni Jean d’Amour yatangiye umuryango Act of Gratitude [AOG] mu 2011 afatanyije n’abanyeshuri bigaga hamwe muri Kaminuza y’u Rwanda bagamije gufasha abakene, aho batangaga ibiryo ku bana bashonje, imyenda ku mpunzi ziri mu nkambi no ku mfubyi zirera, bagasura abarwayi ndetse bagakora n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza.

Kugeza ubu AOG ni umuryango ukomeye ufasha urubyiruko kwihangira imirimo, aho umaze gufasha imishinga iimishinga 22,iyo mishinga ikaba yarahaye imirimo ku rubyiruko rugera kuri 637

Yanditswe na Niyoyita Jean D’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger