AmakuruImikino

Umwambaro wa Cristiano Ronaldo waciye agahigo muri Premier League mu masaha 12 gusa

Rutahizamu w’umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, uherutse gusinyira ikipe ya Manchester United amasezerano y’imyaka ibiri, yatangiye guca uduhigo mu Bwongereza mu gihe uyu mugabo atarakinira umukino n’umwe iyi kipe yagarutsemo.

Ibi bibaye nyuma y’uko umwenda azambara wa nimero 7  ukubye kabiri amafaranga yaguzwe mu masaha 12 gusa wari umaze ushyizwe ku isoko.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo Manchester United yatangaje ko Cristiano azambara nimero 7, yamburwa Cavani wayambaye umwaka ushize w’imikino, we ahabwa nimero 21.

Umwenda wa Cristiano Ronaldo uriho nimero 7 muri Manchester United wahise ushyirwa ku isoko, abafana mu bice bitandukanye by’Isi bawuguze ku bwinshi bituma aca agahigo ko kugurisha imyenda myinshi mu gihe gito cyane.

Mu masaha 12 gusa nyuma y’uko umwambaro Cristiano azambara ushyizwe ku isoko, wari umaze kwinjiza akayabo ka £32.5m.

Cristiano yatanzweho miliyoni 15 z’ama-Pound, hakazagira andi yiyongeraho nyuma, gusa mu masaha 12 ahawe nimero azambara, aya mafaranga yatanzweho, iyi kipe yayakubye inshuro zirenga ebyiri.

Amaduka atandukanye yaba ayo mu Bwongereza ndetse n’ayo kuri interineti akomeje gucuruza ku bwinshi umwambaro wa Cristiano ari nako akomeza guca aduhigo ataratangira gukinira iyi kipe.

Ajya muri Manchester United mu kwezi gushize, Cristiano y’imyaka 36 y’amavuko, ahise aca agahigo muri Premier League kuko ari we mukinnyi ubikoze mu mateka y’iyi shampiyona ikunzwe kurusha izindi ku Isi.

Ku rwegp mpuzamahanga, Ronaldo yahise akuraho agahigo ka Lionel Messi (yerekeza muri PSG), Tom Brady (yerekeza muri Tampa Bay Buccaneers) na LeBron James (yerekeza muri LA Lakers).

Ku rubuga rwa Sky Sports no kuri app yayo, inkuru za Cristiano Ronaldo nizo zasomwe cyane ndetse no kuri Twitter yayo, posts za Ronaldo zagize miliyari y’abazikunze.

Twabibutsa ko mu myaka itanu yakiniye Manchester United, Cristiano yayifashije kwegukana ibikombe 9, birimo bitatu bya shampiyona y’u Bwongereza ndetse n’igikombe kiruta ibindio i Burayi cya Champions League.

Akinira Manchester United mu 2008, nibwo bwa mbere Cristiano yegukanye Ballon d’Or mu mateka, yanabimburiye izindi Enye zayikurikiye nyuma.

Mu mikino 292 Cristiano yakiniye Man.United, yayitsindiye ibitego 118. Cristiano Ronaldo arakinira Manchester United umukino we wa mbere mu mpera z’iki Cyumweru, aho ikipe ye izakina na NewCastle United.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger