AmakuruUmuco

Umuyobozi yasabiye igihano gikomeye abasore Bambara poketi n’abakobwa batikwiza

Nyuma yaho bimaze kuba akamenyero ku rubyiruko rw’ubu mu kwambara imyenda isa naho ishotora bagenzi babo badahuje igitsina, Abasore biyambika Poketi n’Abakobwa bakambara imyenda igaragaza bimwe mu bice by’ibanga by’umubiri bafatiwe mbarigo.

Muri Tanzania mu ka Makete mu ntara ya Njombe, umuyobozi w’aka Karere Kessy  Veronika yasabye ko  abasore bakenyerera ipantaro munsi y’ikibuno n’abakobwa bambara imyenda igaragaza bimwe mu bice by’ibanga bazajya bakubitirwa ku karubanda.

Uyu muyobozi w’aka Karere yanabonyeho umwanya wo gusaba abaturage kugira umuco wo kwambara neza bakikwiza nk’uko Sosiyete ibisaba uretse kwisuzuguza biyambika ubusa imbere y’abantu.

Ibi uyu muyobozi yabivuze avuga ko hagomba gucika imyambarire isuzuguritse buri wese agaharanira kugira indangagaciro z’Afurika, Velonika yongeye ho koi bi byose bigomba kuzagerwaho aruko ufashwe yiyambitse gutyo agomba kuzajya akubitirwa mu ruhame.

“ Ndashaka kubona abasore amapantaro yabo amanuka kubera ikofi irimo amafaranga. Wakoreye amafaranga none ikofi irimo menshi. Bitabaye ibyo mukwiye gukubitwa mu gihe amabwiriza akinonosorwa.”

Velonika yanasabye abantu bamaze gukura kugira uruhare rukomeye mu gukebura urubyiruko rw’ubu kugira narwo ruzabashe kugera mu zabukuru hari gahunda nzima rufite.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger