AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umuyobozi wungirije wa polisi ya Uganda yapfuye bitunguranye

Umuyobozi wunhirije wa polisi y’igihugu ya Uganda Deputy Inspector General of Police, Major General Paul Lokech yapfuye mu buryo butunguranye.

Ibiro by’Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda nibyo byatangaje ko uyu muyobozi wayo wungirije yashizemo umwuka.

Ni itangazo ryashyizweho umukono na Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda, IGP Okoth Ochola

Ochola yavuze ko hatangijwe ibikorwa byo gusuzuma umurambo kugira ngo harebwe icyo Major Gen Lokech yazize.

Deputy Inspector General of Police, Major General Paul Lokech yaguye iwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21, Kanama, 2021.

Si ubwa mbere Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda apfuye bitunguranye kuko mu mwaka wa 2017 undi witwa Andrew Kaweesi nawe yapfuye ariko we yishwe n’amasasu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger