AmakuruPolitiki

Umuyobozi w’umutwe wa FPP urwanya u Rwanda yavuze igihe azatahira mu Rwanda

Dr Jean Marie Vianney Minani ni umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FPP urwanya leta y’u Rwanda akaba yagaragaje ko afite inyota yo kugaruka mu gihugu cyanubyaye.

Uyu mugabo ubarizwa mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yatangaje ko agiye gutaha mu Rwanda bitarenze mu mwaka wa 2024.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati:”Nkunda u Rwanda,mu mwaka wa 2024 nzasura u Rwanda ni iwacu ndahakunda.”

Dr Minani JMV yakunze kunenga ibitagenda neza mu Rwanda ndetse mu mwaka wa 2006 yashinze ishyaka ryitwa FPP Isangano. Dr Minani yagize uruhare mu ishingwa ry’igisirikare cyiswe FPP Abajyarugamba kiyobowe na Gen Dan Kanane Simplice gifite ibirindiro ahitwa Busesa muri gurupoma ya Binza, Teritwari ya Rutshuru.

Uyu mutwe impuguke za ONU zawushinje ibikorwa byo gufata abagore ku ngufu,ubusahuzi ndetse n’ubwicanyi ndengakamere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger