AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umuyobozi w’Umujyi wa Paris Anne Hidalgo yunamiye Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Gisozi

Umuyobozi w’Umujyi wa Paris Anne Hidalgo n’itsinda rimuherekeje bashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, basura ibice bigize uru rwibutso bisobanura amateka y’u Rwanda ya mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muyobozi hamwe n’itsinda ry’abayobora imijyi ikoresha Igifaransa bateraniye mu nama y’Inteko yayo ya 89, basuye uru rwibutso ejo ku wa Mbere taliki ya 3 Kamena 2019.

Hidalgo yashimye imirimo ikorerwa ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, igamije kubungabunga amateka rubitse.

Ati “Ndashima imirimo ikorerwa hano ku rwibutso ni ingenzi, igaragaza ukuri gusesuye ku ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside. Jenoside zose zirategurwa zigashyirwa mu bikorwa zibasira igice kimwe cy’abaturage bazira ubwoko bwabo ari na byo byabaye ku batutsi hano mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko kugaragaza amateka no kuvuga ukuri kwayo ari byo bifasha abantu kwishakamo ibisubizo n’imbaraga zo kubaka igihugu cyabo.

Uyu muyobozi kandi yari kumwe n’abayobora umuryango Mémorial de la Shoah, ukora ibikorwa byo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi, yavuze ko amasezerano wagiranye na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ari ingirakamaro mu gukuraho icyakongera kuganisha kuri Jenoside.

Ati “Nashimishijwe byimazeyo n’uburyo u Rwanda rwongeye kwegura umutwe, rukubaka amahoro bigizwemo uruhare n’urubyiruko mu buryo bugaragara.”

Nubwo uyu muyobozi yavuze ko ‘Kugaraza ukuri ku mateka aribwo buryo nyabwo bwo kwiyubaka, igihugu cy’uBufaransa cyakunze gushyirwa mu majwi ku ruhare cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntikiruhe agaciro.

U Rwanda rwakunze kugaragaza ko igihugu cy’u Bufaransa cyafashije leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, ndetse rukomoza no ku bayobozi b’u Bufaransa babigizemo uruhare.

Ni mu gihe Perezida Emmanuel Macron muri Mata 2019, yashyizeho komisiyo igizwe n’abahanga mu mateka n’abashakashatsi, izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse zigaragaza ibikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi wa Paris n’itsinda ryamuherekeje bunamiye Abazize Jenoside bashyinguwe mu rwibutso rwa Kigali-Gisozi

Hidalgo yashimye imirimo ikorerwa ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi
Yari kumwe n’abayobora umuryango Mémorial de la Shoah, ukora ibikorwa byo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal yafashije Anne Hidalgo gusobanukirwa byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger