AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda yakiriye mu biro bye Let.Gen Teo LUZI uyobora Polisi y’u Butaliyani

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, kuri uyu wa Mbere yakiriye mu biro bye Lieutenant General Teo LUZI uyobora Polisi y’u Butaliyani izwi nka ‘Arma dei Carabinieri’.

Gen LUZI yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Massimiliano Matsanti.

Lieutenant General Teo LUZI n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gushimangira ubufatanye.

Mu ijambo Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ubwo yahaga ikaze mugenzi we wo mu Butaliyani, yavuze ko ubufatanye bwa Polisi zombi bumeze ighe kandi ko buzakomeza.

Yavuze ko impande zombi zizakomeza gukorana mu gusangira ubunararibonye, gutanga amahugurwa ndetse no kongera ubumenyi.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko Carabinieri yayifashije cyane mu kubaka ubushobozi uhereye mu mwaka wa 2017.

Icyo gihe abapolisi b’u Rwanda basaga 900 babonye amahugurwa yatanzwe na Carabinieri atangirwa mu Rwanda no mu Butaliyani.

Ikindi Polisi y’u Rwanda yishimira nk’uko IGP Munyuza yabitangaje, ni uko imikoranire yayo n’iya Carabinieri yatumye akazi ko kugarura amahoro gakorwa neza, aho impande zombi zahuriraga mu bindi bihugu.

Ati: “Polisi y’u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani bifitanye ubufatanye bukomeye guhera muri 2017, ubufatanye bwubakiye ku musingi ukomeye umaze imyaka myinshi y’ubucuti hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani.”

Arma dei Carabinieri ni rwo rwego rw’Umutekano mu Butaliyani rushinzwe gucungira ababutuye umutekano.

Rukorana n’izindi nzego za kiriya gihugu zirimo urwego rwitwa Polizia di Stato n’urundi rwitwa Guardia di Finanza.

Ku rundi ruhande ariko, Arma dei Carabinieri ifite inshingano zisa n’iza gisirikare kuko n’ubundi ari urwego rwa kane rw’ingabo z’u Butaliyani.

Ikindi ni uko ruriya rwego rushinzwe no gusuzuma imyitwarire y’abasirikare b’u Butaliyani.

Ni urwego rukomeye kuko rwita ku basivili ndetse n’ikinyabupfura cy’abasirikare.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger