AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Umuyobozi wa Islamic State yongeye kwigaragaza nyuma y’imyaka 5 atagaragara

Nyuma y’imyaka itanu umuyobozi mukuru w’umutwe w’inyeshyamba za Islamic State atagaragara, uyu mutwe washyize hanze amashusho agaragaza uyu muyobozi wawo witwa Abu Bakr al-Baghdadi.

Uyu mugabo waherukaga kugaragara mu buryo bw’amashusho mu mwaka wa 2014 yongeye kugaragara yigamba kugira uruhare mu bitero biherutse kugabwa ku bakiristo bo muri Sri Lanka ku munsi wa Pasika.

Mu mashusho y’iminota 18 yashyizwe ku rubuga rw’icengezamatwara rw’uyu mutwe, agaragaza Abu Bakr al-Baghdadi avuga ko yemeye gutsindwa umutwe we wagize mu mujyi wa Al-Baghouz muri Syria.

Yanagaragaye kandi yivuga kugira uruhare mu bitero byo muri Sri Lanka, avuga ko byagabwe mu buryo bwo kwihorera uwo mutwe wagize nyuma yo kwamburwa igice kinini wagenzuraga muri Syria.

Muri ayo mashusho yashyizwe ahabona kuri uyu wa mbere kandi al-Baghdadi yavuze ko umutwe ayobora uzakomeza kurwana nyuma yo gukurwa mu duce wari warigaruriye.

Yavuze ko ibitero biheruka kwibasira Sri Lanka babigabye mu kwihorera kuko batsinzwe bagakurwa Baghouz. Ibyo bitero byagabwe mu nsengero muri Sri Lanka byahitanye ubuzima bw’abarenga 300 bikomeretsa abasaga 500.

Abu Bakr al-Baghdadi yaherukaga kugaragara 2014 ubwo yari mu mujyi wa Mosul muri Irak, icyo gihe ninabwo yatangaje ishingwa ry’ubutegetsi bwa leta yiyita iya kiyisilamu muri Syria na Irak.

Umuyobozi wa Islamic State yongeye kugaragara
Twitter
WhatsApp
FbMessenger