AmakuruAmakuru ashushye

Umuyobozi wa Banki ikomeye muri Afurika yatewe ishema n’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda

Kuva ingabo z’u Rwanda zagera muri Mozambique zikomeje gukora akazi gakomeye ko kubohoza ibice bimwe  na bimwe byari byigaruriwe n;inyeshyamba ndetse uduce tumwe na tumwe tukagarurwamo amahoro , ibintu bikomeje kunezeza benshi ku mugabane w’Afurika.

Izi  ngabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique mu ntangiriro za Nyakanga 2021 ku busabe bwa Perezida w’icyo gihugu, Filipe Nyusi. Intego yari iyo kwirukana imitwe y’iterabwoba imaze imyaka ihungabanya umutekano waho.

Kuri ubu nyuma yo kubohoza Umujyi wa Mocímboa da Praia uri mu Ntara ya Cabo Delgado, ukaba wari umaze imyaka ibiri kuri mu maboko y’inyeshyamba, benshi mubayobozi batandukanye k’umugabane wa Afurika batewe ishema n’ibikorwa RDF iri gukora muri kiriya gihugu.

Muri abo bayobozi barimo Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr Akinwumi “Akin” Adesina, w’imyaka 61 yavuze ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zongeye kugarurira Afurika akanyamuneza.

Dr Adesina abinyujije ku rubuga rwa twitter, yashimiye byimazeyo ingabo z’u Rwanda ku bwo kubohoza ako gace.

“Nta mutekano, nta terambere rishobora kubaho. Ndagushimiye Perezida Kagame ku bw’imiyoborere yawe itangaje kandi irangwa n’ubwitange.”

Dr Adesina yavuze ko kubera ibi bikorwa  byo kwirukana imitwe yitwaje intwaro muri Mozambique n’uduce yigaruriye tukabohozwa bitari ishema kuri icyo gihugu gusa, ahubwo no kuri Afurika muri rusange, u Rwanda rukomeza kunezeza umugabane w’Afurika.

Yagize ati “U Rwanda rwongeye gushimisha Afurika.

Twabibutsa ko kuri Cyumweru tariki ya 8 Kanama 2021, ni bwo ingabo z’u Rwanda zasoje urugamba rwo kubohoza Mocímboa da Praia yari imaze imyaka hafi itanu yarigaruriwe n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro.

Iyo gihe izi ngabo zihutiye gufata ikibuga gito cy’Indege n’icyambu gikomeye cyo muri aka gace, ku buryo mu gihe gito hongera gukoreshwa.

Ibitero byo kuri izi nyeshyamba byagabwe mu byiciro bibiri, birimo icyanyuze mu Majyepfo n’ikindi cyanyuze mu Majyaruguru y’Umujyi wa Mocímboa da Praia.

Ku rundi ruhande, Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zari zimaze iminsi itatu zifashe ibirwa biri mu Nyanja y’u Buhinde, ku buryo bitashoboka ko inyeshyamba zihungirayo.

Hagati aho, Ingabo z’Umuryango w’Iterambere mu bihugu biri mu Majyepfo ya Afurika, SADC, nazo ziri kwitegura kwinjira ku rugamba mu gukomeza guhashya izi nyeshyamba. Amakuru avuga ko izi ngabo ziri bugere mu birindiro byazo kuri uyu wa Mbere.

Izi ngabo n’abapolisi bagiye koherezwa mu butumwa bwiswe ‘SAMIM’ biteganyijwe ko zigera mu gace Pemba muri Mozambique ku wa 9 Kanama 2021.

Ikibazo cy’umutekano muke muri Mozambique cyatangiye kuva mu Kwakira 2017, ubwo intagondwa zitwaje intwaro ziyitirira ko zigendera kumatwara ya Islam zagabaga igitero mu Karere ka Cabo Delgado muri Mozambique.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

 

Ku wa Gatandatu, Ingabo z’u Rwanda zagiye guhashya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique zishe abarwanyi bane mu gitero zagabye ahitwa “1st May”.
Kugeza ubu icyambu cya Afungi giherereye mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique kiri kugenzurwa n’Ingabo z’u Rwanda. Ni nyuma y’uko abasirikare batsimbuye umwanzi maze bakagarura amahoro muri aka gace.
Ikibuga cy’Indege cya Afungi, kiri mu maboko y’u Rwanda kuva muri Nyakanga. Muri iki gihe, Abapolisi b’u Rwanda baba bari maso umunota ku wundi

Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr Akinwumi “Akin” Adesina, yavuze ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zongeye kugarurira Afurika akanyamuneza.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger