AmakuruPolitiki

Umuyobozi muri WDA akurikiranyweho ibyaha bya ruswa

Dr Habimana Theodore umukozi mu kigo cy’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyi ngiro (WDA) ushinzwe gukurikirana ubuziranenge bw’ibikorerwa muri za TVET (Standards and Guidelines for Quality TVET Specialist),afunzwe ‘akekwaho’ ruswa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yatangaje ko ayo makuru ari yo, ko Dr. Theodore Habimana afunzwe, akurikiranwaho ruswa.

Ati: “Uwo arafunze turi kumukurikiranaho icyaha cya ruswa.”

Abajijwe ingano y’amafaranga, uriya mukozi akurikiranyweho, Umuhoza yavuze ko bikiri mu iperereza.

Dr. Habimna Theodore afungiye kuri station ya Kicukiro, ngo yafashwe ku wa Gatanu taliki 20, Ukuboza, 2019.

Ubushakashatsi buherutse gusohorwa n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda), bwerekanye ko ibigo byigisha ubumenyingiro (TVETs) biza ku mwanya wa mbere mu bigo bya Leta  birimo ruswa nto (bribe) kurusha ibindi.

Ruswa yagaragaye muri ibi bigoyihariye 12,80% yagaragaye mu bigo bya leta byakozwemo buriya bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda.

Uko inzego za Leta zirushanwa kugaragaramo ruswa:

-TVETs (12.80%),
-Traffic Police (12.40%),
-Urwego rw’abikorera (9.90%),
-RIB (8.50%)
-Ubucamanza (8.30%),
-WASAC (6.40%),
-Ubuyobozi bw’ibanze (5.50%),
-REG na sosiyete sivile (5.50%)
–RURA (5%)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger