AmakuruImikino

Umuvugizi wa Simba yashyize ukuri hanze kuri Masudi Djuma bivugwa ko arirukanwa muri iyi kipe

Umutoza w’umurundi wungirije mu ikipe ya Simba SC, Irambona Masudi Djuma ari kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ryo muri Tanzaniya bavuga ko isaha n’isaha ashobora gutandukana n’iyi kipe aho ashinjwa ubugambanyi, ngo kuko asaba abakinnyi gukora nabi kugira ngo umutoza mukuru Patrick Aussems yirukanwe ubundi asigarane iyi kipe.

Aya makuru akimara kugera ku buyobozi bwa Simba, umuvugizi w’iyi kipe Haji Manara, yahise agira icyo abivugaho yifashishije Instagram, yavuze ko aya makuru ari ibihuha kuko ngo abanyamakuru bayanditse batigeze babaza impande zombi.

Ikinyamakuru Championi cyo muri Tanzania cyari cyatangaje ko ubuyobozi bwa Simba SC bwamaze kumvikana na Masudi Djuma ku bijyanye no gusesa amasezerano, ko isaha n’isaha uyu murundi yahita asohoka muri iyi kipe iheruka no gutwara igikombe cya shampiyona.

Uyu muvugizi wa Simba yakomeje avuga ko hagati ya Masoud na Patrick Aussems nta numwe uzaba muri Simba ubuziraherezo, igihe kizagera bagende ariko bazagenda mu buryo buciye mu mucyo kandi bukurikije amategeko. yanongeye ho ko abatangaje aya makuru batabikoze kinyamwuga kuko batigeze babaza abarebwa n’aya makuru ngo bagire icyo babivugaho.

Masudi Djuma yageze muri Simba SC mu mwaka w’imikino wa 2017/2018 avuye muri Rayon Sports ayihesheje igikombe cya shampiyona ariko agahitamo gusezera kuri iyi kipe.

Ibyo umuvugizi wa Simba yatangaje
Twitter
WhatsApp
FbMessenger